Ubushinwa bwafatiye ibihano Taïwan kubera uruzinduko rwa Nancy Pelosi

Kur’uyu wa gatatu ubushinwa bwatangaje ibihano byo mu rwego rw’[ubukungu byafatiwe Taïwan, ndetse bunatangaza ko mu gice cy’amazi y’iki kirwa kigiye gutangira gukorerwamo imyitozo n’ingabo zabwo. Ibi bigiye gukorwa nko kwihimura ku ruzinduko Perezidante w’umutwe w’abadepite mu nteko ya Amerika, Nancy Pelosi.

Nancy Pelosi wamaze kuva muri Taïwan, yahageze mu mugoroba wo ku wa kabiri, ahura na Perezidante w’iki kirwa, Tsai Ing-wen, bagiranye ibiganiro.

Ubwo Pelosi yageraga kur’iki kirwa, Ubushinwa byatangaje ibikorwa by’igisirikari cyabwo, aho indege zatangiye kugendagenda mu kirere cya Taïwan, nk’uko byari byitezwe. Nyuma yaho Ubushinwa bwahise butangaza ko buhagaritse ibikorwa byo gutumiza kur’iki kirwa imbuto zimwe na zimwe zihahingwa ndetse n’amafi.
Uretse ibi kandi, n’imboga zo muri Taïwan zoherezwaga ku isoko ry’Ubushinwa zahagaritswe, kimwe n’ibindi bicuruzwa byo kurya.

Mugihe Pelosi yarari muri Taïwan, Ubushinwa bwagabye ibitero byinshi bwifashishije ikoranabuhanga, bugamije kwiba amakuru cyangwa se kuneka, byibasiye imbuga za guverinoma ya Taïwan ndetse n’ibimenyetso mu kirere. Ariko ikiigezweho ni ifaranga rihakoreshwa kuva mu myaka ibiri ishize mu kigobe cya Taïwan.

Ibikomeye bishobora kuba mu minsi iri imbere kuko Ubushinwa bugiye gukorera imyitozo ya gisirikari mu gihe cy’iminsi ine. Hategerejwe igishobora gukurikira imyitozo mugihe hasanzwe amakimbirane ya Taïwan yo muri 1954-1955 no muri 1996, aho Ubushinwa byarashe za misile zikomeye mu Nyanja, mu majyepfo, Amajyaruguru ya Taïwan.

Ku ruhande rw’Ubushinwa, ubuyobozi buvuga ko ari ibice byegereye Ubushinwa, cyane mu Burasirazuba bwa Taïwan. Abategetsi b’Ubushinwa bavuga ko ikigezweho ni misile zizaraswa ku butaka bw’iki kirwa. Nta gikurikirana kandi byamaze kuba bibi, ugendeye ku kuba ingabo z’Uburusiya zigiye kwitoreza mu gice cy’amazi cya Taïwan.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *