RDC yasabye ONU kwirukana umuvugizi wa Monusco

Guverinoma ya RDC yasabye umuryango w’abibumbye kwirukana vuba umuvugizi wayo mur’iki gihugu.

Mu ibaruwa Christophe Lutundula ; Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya RDC, yandikiye Monusco ko “guverinoma izashimira cyane (…) ko hafatwa umwanzuro w’uko Mathias Gillmann ava ku butaka bwa RDC vuba bishoboka.”

Christophe Lutundula yanavuze ko “Kuba uyu muyobozi aboneka ku butaka bwacu ntibishobora gufasha akarere kacu kwizerana no gutuza, cyane cyane hagati y’inzego za RDC na Monusco”.

Kuba guverinoma ya RDC isaba ko umuvugizi wa Monusco yirukanwa bishingiye ku kiganiro yatanze kuri RFI. Umwe mu bagize guverinoma y’iki gihugu utashyatse kugaragaza imyirondoro ye, yavuze ko impamvu yabyo ari uko “Amagambo Gillmann yavuze kuri RFI, avuga ko Monusco itari ifite uburyo bwa gisirikare bwo guhangana na M23, ko ari yo ntandaro y’amakimbirane ariho. Twasabye Monusco mu buryo bwa gicuti ko ava mu gihugu”.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko abakongomani bamaze igihe bamagana ingabo za Monusco, basaba ko yataha kuko ntacyo ifasha mu rwego rw’umutekano mu myaka yose imaze mu burasirazuba bwa RDC.

Kuva ku ya 25 Nyakanga(7), abigaragambyaga bararakaye maze bangiza kandi banasahura ibikoresho bya Monusco byo kuva 1999, ubwo yatangiraga ubutumwa muri DRC.

Abasirikari bane bayo biciwe I Butembo mugihe abigaragambya 28 babasanze bapfiriye I Goma, Butembo na Kanyabaonga (ho muri Kivu y’Amajyaruguru). Nimugihe abandu bakubitiswe n’umuriro I Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ubwo bageragezaga kuburizamo imyigaragambyo yabo.

Uretse ibi kandi hari ibiganiro bigomba guhuza impande zombi, byiga ku hazaza h’izi ngabo ku butaka bw’iki gihugu, cyane ko Monusco ariyo butumwa bukomeye bw’umuryango w’abibumbye burimo abasirikari 14 000 bo hirya no hino ku isi, bagarura amahoro mu mijyi itandukanye yo mu burasirazuba bwa RDC.

Kuva mu 2019, imitwe iharanira demokarasi na bamwe mu bayobozi batowe mu nzego z’ibanze basabye ko Monusco igenda. Bayinenga kuba yaranze kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu Magana ikambitse mu burasirazuba bw’iki gihugu.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *