Kirehe: Love To Help mu gikorwa cyo guteza imbere urubyiruko

Umuryango Kunda Gufasha (Love To Help) ufite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali,wasuye urubyiruko rw’abakobwa n’abasore bakora imyuga itandukanye mu murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba kugira ngo bareba uko ishyirwa mu bikorwa.

Nta byera ngo de mu Murenge wa Gahara hari umubare munini w’urubyiruko rw’abakobwa batwaye inda babyarira iwabo kandi nta bushobozi bafite.Ibi bikaba bya byateje umwuka mubi mu miryango.

Abagera kuri 70 bari mu mahugurwa yo  gutunganya imisatsi, kudoda, gukora inkweto n’ibindi.Umushumba Manasse Mparibatenda wo mu Itorero rya Hevest International Pantecoste Church, yabaye umuvugizi w’uru rubyiruko.

Amaze kubona ko iki kibazo kibaye kirekire nta bushobozi  ababyeyi babo bafite kandi ari n’abakene ndetse nabo babyarira iwabo nta bushobozi , yafashe icyemezo cyo gushakisha umuryango nterankunga kugira ngo ubafashe  gukora imyuga yabateza imbere bakabasha kubona icyabatunga ndetse n’imiryango yabo.

Ni muri urwo rwego yagiye mu Muryango wa (Love to Help) Kunda Gufasha abagezaho icyifuzo cyo kubatera inkunga nawe kandi aba umunyamuryango wabo. Ikibazo nyamukuru  ni uko abo bakobwa ngo  bagiye bacikiriza amashuri bigaga bigatuma batabasha kurangiza amashuri yabo.

Umushumba Manasse yagize ati “Bagiye basama mu buryo budasobanutse cyane cyane abakobwa bagiye bacikiriza amashuri yabo,ikindi ni ubwumvikane buke bw’ababyeyi babo nabwo bugatuma bashobora kugira ingeso mbi’’. 

Umubare ni munini wabagize ikibazo cyo kubyarira iwabo  kandi  umushinga washakaga abahugurwa 70.

Mukanoheri Solange wo mu Kagari ka Nyakagezi, ni umwe mu bahuguwe n’Umuryango wa ‘’Kunda Gufasha’’ akaba atuye mu  Murenge wa Gahara, yatangarije ikinyamakuru www.rebero.co.rw ko yatangiye kurya ku mafaranga make bitewe n’amahugurwa ajyanye no gutunganya imisatsi.

Mukanoheri yagize ati “Naje mu mahugurwa mbishaka cyane kandi kubera ko nabyinjiyemo mbishaka bimaze  kungirira akamaro, bike mu mbona mbikesha aya mahugurwa nahawe n’uyu mushinga wa Kunda Gufasha’’. 

Yakomeje avuga ko mu cyerekezo afite yifuza ko yagira yatunganyiriza imisatsi (salon) ye bwite ndetse n’ibikoresho bye akabasha kurushaho kwiteza imbere hamwe n’umuryango we.

Mukanoheri Solange avuka mu muryango w’abana bane, arakangurira bagenzi be kugira ngo bitabire amahugurwa yo gutunganya imisatsi  bakitezimbere.

Niyongira Beatha  wo mu kagari ka Rubimba  Umurenge wa Gahara, ushinzwe gutanga amahugurwa yavuze ko yatangiye kwigisha  abantu 20, abitabiriye amahugurwa ngo nta kintu na kimwe  bari bazi.

Yabanje kubigisha uko bagomba kwitwara mu kazi, uburyo  bakira abakiriya abereka n’ibikoresho bya salon uko bikora.

Yagize ati “Nabigishije amarasita, bisobanuye insuko y’amarasita y’inyabubiri. mbigisha gusuka icyomeko, gusuka plante, gufura mu mutwe  no gushyiramo ibigudi, byose barabizi’’.

Muri abo bari mu mahugurwa hari abafitemo abana bonka ibi rero birababangamira  kuvanga uyu mwuga ndetse no kurere.

Niyongira yavuze ko bitoroshye ariko umugenerwa w’aya mahugurwa akora uko ashoboye akagerageza kuyitabira, Ikindi ni uko  muri  ayo mahugurwa  harimo ibitsina byombi, isomo uko rije bararyitabiraga bose.

Umuyobozi w’uyu muryango Love To Help  Djamila Consolate Deborah wari uyoboye intumwa zaturutse i Kigali, mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahugurwa, yatanze ikiganiro kirambuye uburyo bakwiriye kwitwara mu miryango, asaba urubyiruko kwitwararika muri ibi bihe. Abasaba ko ibyo bize bitaba amasigaracyicaro.

Yagize ati “Ndabakanguriye gufata neza ibikoresho mwahawe bizababyarire umusaruro dore ko umaze guhugurwa yegukana burundu igikoresho kizamufasha kwiteza imbere, abazamenyekana ko babigurishije bazabibazwa“.

Abagenerwabikorwa barabyishimiye bizeza izo ntumwa ko batazabigurisha. Umuryango wa Love To Help kugez’ubu ukorera mu Ntara y’Amajyepfo no mu ntara y’Iburasirazuba

Ku bijyanye n’ababyeyi babo bahugurwaga basabwe kujya bakora ubukangurambaga bigisha abana babo guhangana n’ibishuko byabateza ubwomanzi ndetse n’ubusambanyi bubakururira kubyarira iwabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *