Indwara zihitana abantu cyane ku isi 70% ni indwara zitandura

Ihuriro ry’indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD’s Alliance) bemeza ko impfu zihitana abantu ku isi 70% ni indwara zitandura harimo umuvuduko w’amaraso,indwara y’isukali(Diabete),Cancer hamwe n’izindi, kandi abo zica abenshi ntabwo bamenya ko bari bazirwaye, cyangwa se bakabimenya zigeze ku kigero cyo kubahitana.

Ihuriro ry’indwara zitandura bafatanije n’itangazamakuru ritandukanye ryaba irya mashusho, irikorera kuri murandasi hamwe n’amaradiyo bagomba gukora ubukangurambaga kugira ngo abanyarwanda babashe gusobanukirwa n’ububi bw’izi ndwara zitandura.

Mu bufatanye bashyizeho buzajya bubahuze buri kwezi mu gukora ubukangurambaga no gusobanurira abanyarwanda ububi bw’izi ndwara zitandura, n’uburyo bagomba kwikurikirana kugira ngo basobanukirwe kuri izi ndwara, kuko abenshi bipimishije muri batatu usanga umwe arwaye ku ndwara y’isukali (diabete) naho kuri batandatu umwe aba arwaye ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso.

Umwe mubo izi ndwara zasigiye ubumuga Uzabakiriho Jean Damascene ukomoka mu karere ka Kamonyi waciwe akaguru kubera indwara ya diabete akaba yadutangarije uko byamugendekeye kugira ngo acibwe akaguru ndetse anagira inama kubafite izo ndwara zitandura uburyo bwo kwikurikirana.

Agira ati “Iyi ndwara nayimenye nkiri muto niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu mwaka wa 2000, ubwo nibwo natangiye kuyivuza kugeza ubwo nagize igisebe ku kaguru nacyo cyanga gukira ahubwo kikarushaho kuba kinini nza kugirwa inama n’abaganga ko akaguru bagaca kugira ngo ubuzima buzakomeze maze kubyakira nibwo bagaciye muri 2016, nyuma yo gucibwa akaguru ubu hano muri NCD bampaye insimbura kaguru, ubu nkaba nkomeza gufata imiti iyi ndwara nkaba nyimaranye imyaka 22”.

Yakomeje agira inama abantu bamaze kumenya ko bafite izi ndwara kwikurikirana kandi bagakurikiza inama z’abaganga ndetse nuko bagomba kugerageza kugira imirire myiza nubwo biba bitoroshye, kandi abandi nabo bagakora siporo kugira ngo bagabanye kuba bakwandura izi ndwara

Ngabonzima Louis ushinzwe ubukangurambaga n’itangazamakuru muri NCD agaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda muri 2016, bwagaragaje ko impfu 44% zaterwaga n’indwara zitandura.

Agira ati “Ubu ngubu ubushakashatsi buzasohoka bushobora kwerekana ibindi kuko ni indwara zihangayikishije nkuko hashize hafi imyaka itandatu ubwo bukozwe, niyo mpamvu dushyize hamwe kuzirwanya tugeza amakuru y’ubwirinzi ku bantu yaba ari ukuvugira abagizweho ingaruka nazo kugira ngo abantu basobanukirwe n’ububi bwazo”.

Akomeza avuga ko indwara zitandura ntabwo abantu bazumva vuba kuko ubwo twatangizaga siporo rusange abandi bumvaga cyangwa bavugaga ko abanyakigali bakaraga amafiliti mu muhanda, ubu muri buri ntara nibura dufite Akarere kamwe gakora iyi siporo rusange ku minsi bemeranijweho. Kuko iyo siporo iyo irangiye habaho gupima indwara zitandura kandi hari abasanga bazifite batari babizi.

Umuhuzabikorwa muri NCD MugangaUwingabiye Etienne akaba anashinzwe ubukangurambaga yatangiye avuga ko indwara zitandura zidaharirwa abantu bakuze gusa, kandi nubwo zidakira ariko iyo utazivuje neza zikuviramo kumugara kuko iyo utubahirije imirire yawe wategetswe na muganga ndetse ngo ufate imiti neza nibwo zikugiraho ingaruka.

Agira ati “Abafite ubwoko bwa kabiri bwa diabete akenshi ingaruka zikunda kuza mbere umuntu ataramenya uburwayi bwe, ukabona umuntu araguye batazi ikimugushije yajya kwa muganga bagasanga isukali yarazamutse, kuko uko igenda izamuka igenda yangiza imiyoboro y’amaraso kuko iyo udutsi two mu maso duturitse umuntu ashobora guhuma, ubwo buhumyi bukaba bwaturuka kuri izo ndwara kubera ko utabimenye mbere”.

Akomeza avuga ko umuvuduko w’amaraso iyo ukomeje kuba hejuru bishobora gutera uwufite guturika udutsi two mu mutwe bityo bikaba bagusigira ubumuga butandukanye mugihe butaguhitanye, ugasanga hari ingingo zimwe na zimwe zamugaye zaturutse kuri izo ndwara zitandura.

Usibye kuba izi ndwara zitandura zihitana ubuzima bwabazanduye zibasigira n’ubukene bukabije kuko kuzivuza bisaba guhozaho kandi ukagira n’imirire myiza kuko iyo ufata ifunguro rituzuye nabyo bikugiraho ingaruka ku burwayi bwawe.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *