Month: August 2022

Gutwaza ba mukerarugendo, umurimo utunze abatari bake

Gutwaza ba mukerarugendo, umurimo utunze abatari bake

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
  Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwishimira intambwe bamaze gutera kubera akazi bakora kaburimunsi ko gutwaza ba mukerarugendo ibikapu byabo baba bitwaje mugihe bagiye gusura ingagi. Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwishimira iterambere rukesha amahirwe yo guturira Pariki y'Ibirunga arimo no gutwaza abayitemberera. Uru rubyiruko rugaragaza ko ubushobozi rukura mu guturira pariki muri bwazamuye imibereho myiza yabo. Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo basura Pariki y'Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200. Ku gice cya Bugeshi, gutwaza abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni umurimo utunze urubyiruk
Kwita Izina: Inyungu y’ubukerarugendo mu myaka 3 ishize

Kwita Izina: Inyungu y’ubukerarugendo mu myaka 3 ishize

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Abaturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga bavuga ko kuva aho ibikorwa by’ubukerarugendo byongeye gufungurwa, byongereye akanyamuneza ku batari bake batunzwe n’uru rwego ndetse n’inyungu babukesha zikomeje kwiyongera. Mbere y’uko icyorezo cya Covid19 cyaduka, santere yitwa Ndabaruhuye iherereye mu Kinigi, ikunze kunyuramo abakerarugendo basura Pariki y’Igihugu y'Ibirunga, yari igizwe n’inzu zishaje ariko ubu zaravuguruwe, zubakwa mu buryo bugezweho. Abahatuye bavuga ko bari baracitse intege, bakumva ko ubukerarugendo bugiye guhagarara. Ariko kuva aho ubuzima bwongeye kuzahuka, byabahaye icyizere ndetse umubare w’abasura parike ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.  Aha mu Kinigi nk’umwe mu mirenge iri mu marembo y’igihugu mu bukerarugendo, kubera ba mukerarugendo bava ku
Handball:Umunsi wa kabiri w’irushanwa nyafurika muri U18 mu Rwanda

Handball:Umunsi wa kabiri w’irushanwa nyafurika muri U18 mu Rwanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Nyuma yo gutangira neza mu mukino wo gufungura irushanwa Nyafurika rya U18 muri Handball, aho u Rwanda rwatsinze Madagascar uyu munsi imikino irakomeza Aho itangira saa Saba. Amakipe yaraye atsinzwe niyo ari butangire saa Saba aho Algeria iza kwakira Madagascar uwo mukino ukaza gukurikirwa n’Abarundi bakina na Libiya ubundi guhera saa kumi nimwe hagatangira amakipe yaraye abonye itsinzi yayo aho saa kumi nimwe hakina Maroc ikina na Uganda hanyuma umukino wa karundura ugahuza Misiri n’u Rwanda saa moya. Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Bagirishya Anaclet yatangiye avuga ko ikipe baraye batsinze yabanje kwiga imikinire yayo kuko ni ubwa mbere twari dukinnye nazo cyakora urugamba rurakomeje. Agira ati “Amakipe turi buhure nayo uyu munsi harimo ikipe ya Misire twaraye tubonye imikin
Depite Ariella Kayabaga wo muri Canada ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera

Depite Ariella Kayabaga wo muri Canada ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Abadepite bo mu itsinda ry'inshuti z'u Rwanda  baturutse muri Canada bagiranye ikiganiro na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa  aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano hagati y'ibihugu byombi Canada ndetse n'u Rwanda. Arielle Kayabaga ni umwe muri abo badepite avuga ko yigiye ku Rwanda byinshi birimo iterambere nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi. Yagize ati "Naturutse muri Canada ndetse mba no mu Nteko ishinga amategeko muri Canada aho naje gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi,  turifuza kuzasangiza abanya Canada ubutumwa bw'ibyo twigiye mu Rwanda, nk'uko mubizi nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari byinshi isi ishobora kwigira ku Rwanda , nk'iterambere ndetse n'umubano mwiza ukomeje hagati ya Canada n'u Rwand...
Ubwato butwaye ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Djibouti

Ubwato butwaye ingano zivuye muri Ukraine bwageze muri Djibouti

Amakuru, MU MAHANGA, UBUKUNGU
Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n'ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n'Uburusiya yatangira, byageze ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Djibouti kiri ku nyanja itukura (Red Sea/Mer Rouge). Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z'ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti. Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere hano buvuye ku nyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire). Ni gacye cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti. Ariko ubu turi hano kubera ukuntu uku kuhagera kw'izi ngano ari ikintu cy'agaciro gakomeye. Iki gihugu cya Djibouti, kiri ku buso bwa km² 23,200, gituwe n'abaturage 900,000. Ariko gifite kimwe mu byambu bikoreshwa cyane ku mugabane w'Afurika. Ubu, abakozi bata
U Rwanda rwatangiye neza mu mikino Nyafurika iri kubera mu Rwanda

U Rwanda rwatangiye neza mu mikino Nyafurika iri kubera mu Rwanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Irushanwa Nyafurika rya U18 ryaraye ritangiye u Rwanda rwatangiye neza aho rwaraye ruhaye isomo Ikipe y’Igihugu ya Madagascar mu mukino watangiye saa moya z’ijoro rutsinda rutababariye icyo gihugu 53-32, ni umukino wakurikiwe n’abakunzi ba Handball. Aya marushanwa yari yatangiye ku isaha ya saa saba aho habanje guhura ikipe y’Igihugu ya Uganda na Libiya umukino Ikipe y’Igihugu ya Uganda yagaragaje ko nayo yiteguye kuko yayoboye umukino kugeza ku munota wanyuma itsinda Libiya 35-28, amanita ya mbere abo basore ba Uganda bakaba barayabonye. Umukino wari utegerejwe mu itsinda rya kabiri ari naho u Rwanda ruri ni uwahuje Misiri hamwe na Algeria amakipe y’Abarabu, umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe. Aya makipe akaba yari ku rwego rutandukanye cyane kuko ikipe y’Igi
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugiye gushaka ahantu hazajya habera imurikabikorwa rihoraho

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bugiye gushaka ahantu hazajya habera imurikabikorwa rihoraho

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Imurikabikorwa ry'abikorera ryaberaga mu Karere ka Rwamagana ryasojwe bijejwe kuzahabwa aho bazajya bamurikira ibyo bakora kuko bifuzaga ko ryajya riba inshuro nyinshi. Ni imurikabikorwa ryari rimaze iminsi 11 ryatangiye ku italiki ya 18 risozwa taliki ya 29 Kanama umwaka wa 2022. Ryamurikiwemo ibikorwa bitandukanye harimo iby'ubuhinzi, harimo ibikorerwa mu nganda zitandukanye ndetse n'imyambaro. Uretse ibi ryanaranzwe n'udushya turimo abahanzi batandukanye basusurutsaga abitabiriye ndetse n'abaje kumurika ibikorwa byabo. Dr Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko bagiye gushaka ahantu hazajya habera imurikabikorwa rihoraho Yagize ati " Birakwiye ko haboneka ahantu ho kumurikira ibikorwa ariko hakajya n'ibindi bikorwa remez
Messager Ngozi yafashe umwanya wa mbere muri Primus Ligue

Messager Ngozi yafashe umwanya wa mbere muri Primus Ligue

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Nyuma y’imikino itatu mw’irushanwa rya Primus Ligue mu Burundi 2022-2023, amakipe atanu yaranganyije amanota arutanwa mu bitego batsinze gusa . ayo makipe ni Messager Ngozi, Bumamuru yo mu ntara ya Cibitoke , Vital’o yo mu mujyi w’ubucuruzi wa Bujumbura , Aigle Noir yo mu ntara ya Makamba na Musongati yo ku murwa mukuru wa politike i Gitega. Bumamuru yo mu ntara ya Cibitoke Nyuma yo gutsinda Inter Star ibitego bine ku busa, Jimmy Ndayizeye umutoza wa Messager Ngozi, yavuze ko yishimye cyane. « Abakinnyi banjye bashyize mu bikorwa ibyo twasezeranye imbere y’umukino nicyo gituma twatsinze bityoroheye. Mu mwaka ushize ntabwo byagenze neza ariko uyu mwaka twifuza gushimisha abafana tukongera gutwara ibikombe nkuko ikipe yabo yabibamenyereje. Ni intangiriro nziza kandi nizera ko mu min
Tariki nk’iyi muri 1972,nibwo Pavel Nedved yabonye izuba

Tariki nk’iyi muri 1972,nibwo Pavel Nedved yabonye izuba

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Umukinyyi wakanyujijeho mu Ikipe ya Juventus kuri ubu akaba ari no mubuyobozi bwayo kuri ubu yujuje imyaka 50 yamavuko kuri ubu niwe muyobozi wungirije mu ikipe ya Juventus. Pavel Nedvěd Yujuje imyaka 50, umuyobozi muri Juventus (Vice-chairman) , wahoze akina umupira w'amaguru nk'umukinnyi wo hagati usatira wa Juventus n'ikipe y'igihugu ya Repubulika ya Czech Nedved yanyuze mu makipe nka Škoda Plzeň, Dukla Prague, Sparta Prague, Lazio na Juventus yakoreyemo ibigwi bitandukanye. Nedved yatwaye shampiyona ebyiri z'u Butaliyani ari kumwe na Juventus ndetse yari kumwe nayo batsindirwa ku mukino wa nyuma wa Champions League ya 2002-03 aho yanatwaye ballon d'or y'uwo mwaka. Mu ikipe y'igihugu ya Repubulika ya Czech yayikiniye imikino 91 ayitsindira ibitego 18 ndetse yari kum
Abayobozi ba Handball baganirije ikipe ya U18 yiteguye gutangira irushanwa Nyafurika

Abayobozi ba Handball baganirije ikipe ya U18 yiteguye gutangira irushanwa Nyafurika

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Uyu munsi tariki 30 Kanama 2022 nibwo hatangira irushanwa Nyafuri rya U 18 amakipe yose akaba yaramaze kuhagera usibye ikipe y’Igihugu y’Uburundi itegerejwe uyu munsi. Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda bakaba bafashe umwanya wo kuganiriza ikipe y’Igihugu mbere yuko irushanwa ritangira ndetse no kubahumuriza ko ibyabaye kuri bakuru babo ari ibisanzwe kuko iyo witabiriye irushanwa habamo gutsindwa no gutsinda cyakora babasaba ko babari hafi kandi babashyigikiye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya U18 Bagirishya Anaclet avuga ko imyitozo yatangiriye igihe kandi naho bazakinira mu marushanwa bamaze iminsi bahitoreza bityo rero biteguye gutanga ibyishimo ku banyarwanda. Agira ati “Twabonye uko bakuru bacu bakinnye twabonye uko irushanwa rigenda, abakinnyi twar