Muzabyaza umusaruro Ibikoresho bigezweho muhawe – Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda ‘Omar Daair’

Kuri uyu wa Kane , nibwo ku cyicaro gikuru cy’Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda ku Kacyiru, habereye Umuhango wo gushyikiriza Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Rugby mu Rwanda, ibikoresho bigezweho bijyanye n’uyu Mukino.

Ni Umuhango wayobowe na Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Bwana Omar Daair, witabirwa kandi na Bwana Kamanda Tharcisse, Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kajangwe Joseph, Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwiringiyimana Callixte ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi ba Ambasade.

Bimwe mu bikubiye muri ibi bikoresho iri Shyirahamwe ryahawe, harimo; Imyenda igezweho yo gukinana, iyo gukoresha imyitozo, Imipira yo gukina ndetse n’ibindi bikoresho bijyanye n’igihe bikoreshwa muri uyu Mukino.

Ni ibikoresho kandi biri mu byiciro bitandukanye by’abakina uyu mukino, yaba abakiri bato, abakuru ndetse n’abari n’abategarugoli.

Nyuma yo guhabwa ibi bikoresho bigezweho, Bwana Kamanda Tharcisse ukuriye Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, aganira n’Itangazamakuru yagize ati “Mu izina ry’Ishyirahamwe mpagarariye, dushimiye Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda kuba yatugeneye ibi bikoresho bigezweho kandi bijyanye n’igihe, kuko bizifashishwa mu gufasha amakipe yacu mu byiciro bitandukanye gukina uyu mukino nta nkomyi, ndetse tukazabyifashisha mu bukangurambaga Ishyirahamwe ryatangiye bwo kugeza uyu mukino mu bigo by’amashuri yaba abanza ndetse n’ayisumbuye”.

Akomeza agira ati “Kubona aho wagura ibikoresho bijyanye n’igihe nk’ibi twahawe ntabwo byoroshye, kuko no mu gihugu ubwabyo ntabwo wapfa kuhabona amaduka abicuruza, n’aho wabibona byaba bihenze kuburyo amakipe atapfa kubyigondera”.

Bizifashishwa mu gukora ibishoboka byose mu kuzamura uyu mukino, kugeza nawo wibonye mu mikino ihuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Games’ nk’uko Ambasaderi yabidushishikarije, ariko natwe bikaba byari mu ntumbero zacu.

Bwana Uwiringiyimana Callixte wari uhagarariye Minisiteri muri iki gikorwa, we yagize ati “Imwe mu mbogamizi ikomeye Siporo ihura nayo hano mu gihugu, ni ukona ibikoresha bijyanye n’igihe kandi bikomeye, kuba Ambasade y’Ubwongereza yatekereje gufasha uyu Mukino Minisiteri inishimira uko ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, ni ikintu cyo kwishimira”.

Akomeza agira ati “Ibi bikoresho turizera ko bazabikiresha mu kuzamura Impano by’umwihariko mu bakiri bato, ibi bikazanafasha Igihugu kugira n’umusaruro ku rwego rw’amarushanwa mpuzamahanga”.

Igikorwa nk’iki Ambasade yakoze, ni kimwe mu musaruro uva mu biganiro binyuranye Minisiteri ya Siporo igirana n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’ab’Amashyirahamwe y’Imikino inyuranye, kuva mu Mwaka w’i 2017 ubwo Siporo yagirwaga imwe muri Segiteri zizajya zifasha Igihugu mu iterambere aho kuba abantu bakina bisanzwe, batagamije inyungu.

Ni aha rero, navuga ko iyi Ambasade yashingiye ifasha uyu mukino kuwuha Ibikoresho nk’ibi bigezweho ndetse natwe kukaba tubyishimiye kuko bizayisha muri byinshi nk’uko nabigarutseho haruguru.

Ambasaderi Omar Daair wari Umushyitsi mukuru ubwo hatangwaga ibi bikoresho, nawe aganira n’Itangazamakuru yagize ati”Nka Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda dukomeje gushimishwa n’ubwo Siporo ikomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye mu gihugu. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu iterambere rya Siporo zinyuranye, Umukino wa Rugby nawo ukaba uri muri iyi mikino ikomeje kwitabwaho”.

Nk’uko uyu mukino ukunzwe mu gihugu cyacu cy’Ubwongereza, turifuza ko no mu Rwanda naho watera imbere vuba byihuse kandi ugakundwa n’Abanyarwanda, by’umwihariko abakiri bato kuko aribo bazawukina mu gihe kirambye.

Gukusanya iyi nkunga y’ibikoreshoo twahaye iri Shyirahamwe, byakorewe mu Bwongereza binyuza mu bafatanyabikorwa bacu bafasha mu gukusanya ibikoresho by’uyu mukino byoherezwa ahantu hatandukanye twifuza ko uyu mukino wakinwa kinyamwuga, aha niho twahisemo ko no mu Rwanda haba mu hagomba guhabwa ibi bikoresho, bityo nyuma yo kubiha iri Shyirahamwe, tukaba twiteze umusaruro utandukanye n’uwo batangaga mu rwego rw’amarushanwa.

Nyuma yo kubona u Rwanda rwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga anyuranye, arimo; Basketball, Volleyball, Cricket n’ayandi, nka Ambasade twifuza ko n’Umukino wa Rugby wazamuka byihuse nawo ukagera ku rwego wakira amarushanwa nk’aya kandi birashoboka kuko ubushake burahari”.

Asoza avuga ko binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye bo mu Bwongereza basanzwe bafasha umukino wa Rugby mu Rwanda, tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka ndetse na Ambasade ishyireho akayo bityo uyu mukino tuwubone ku rwego tuwifuzaho hano mu Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *