Health Heart Africa ku bufatanye na AstraZeneca baravuga ko bagiye guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso na diyabeti mu Rwanda

Uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona imiti byose bigamije gusigasira ubuzima bw’abaturage mu kurinda no gukumira indwara zitandura muri afurika, uyu mushinga ukazanafasha abaturarwanda muri rusange.

Bigaragara ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ishobora kwiyongera mu mwaka wa 2025 ku buryo abantu bakuru bayirwaye bashobora kugera kuri miliyoni 150 muri Afulika yo munsi y’ubutayu bwa sahara, naho abagera ku 10% mu bantu barwaye umuvuduko w’amaraso mu ibihugu byo muri afulika nibo babona ubuvuzi bwiza bwiyo ndwara, nibyo byatumye umushinga heart afurika ku ubufatanye na AstraZeneca bafata iyambere mu gufasha abarwayi kubona ubuvuzi.

Uyu mushinga watangijwe ku umugaragaro mu Akarere ka Nyarugenge aho watangijwe hapimwa abantu umuvuduko w’amaraso ndetse na diyabeti abo bapimwe bavuga ko kuba bamenye uko bahagaze byatumye bafata ingamba

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko cyatumye bamenya uko bahagaze Ati” Bansuzumye umuvuduko basanze nta kibazo bapima isukari basanga nta kibazo ubuzima bumeze neza kuri njyewe. Ni ibyishimo ku giti cyanjye icyo ngiye gukora ni ukugenda nshishikariza abandi kujya kwisuzumisha kugirango bamenye uko bahagaze.”

Undi ati” Ikintu cyantumye mfata ingamba zo kuza kwipimisha n’uko nziko umuvuduko w’amaraso ari indwara ishobora kuba yakwica umuntu, nkimara kwipimisha nsanze mpagaze neza mfata n’ingamba zo guhita nirinda nkrwanya ko yangeraho, nkajya nkora siporo nkirinda kunywa ibisindisha kuko nabyo byatuma umuntu arwara umuvuduko kanywa amazi menshi kandi kenshi“.

Umuyobozi wungirije w’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca ku isi, Ashling Mulvaney, avuga ko ibyo uyu mushinga uzitaho cyane harimo ibikorwa byo kwigisha n’ubukangurambaga.

Yagize ati ” Hazahugurwa abaganga ndetse n’abandi bafasha mu buzima, mu bijyanye no gusuzuma no kwita kubamaze kurwara izo ndwara, hazatangwa ibikoresho bishobora gufasha amavuriro gusuzuma zino ndwara hakazanakusanywa amakuru atandukanye ashobora kuyobora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe.”

Dr, Tuyishime Albert ushinzwe ubuvuzi bw’indwara muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko u Rwanda rubaye igihugu cya 8 gitangirijwemo uyu mushinga aho uje gushyigikira imbaraga mu ubukangurambaga n’ubuvuzi bw’indwara zitandura mu rwego rwo gufasha igihugu kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura ho 25% bitarenze 2025.

Yagize ati” Hashize imyaka 2 gusa, umwaka wa 2020 nibwo twashyize ku mugaragaro gahunda tuzagenderaho mu myaka 5 iri imbere dufasha kurwanya zino ndwara zitandura harimo ibintu bigera kuri 3 by’ingenzi , icyambere ni ugukora ku ubukangurambaga nk’uko mu bizi indwara hari igihe umuntu ashobora kuyigira atabizi icyangombwa rero akaba ari uko ugomba kumenya ni ryari agomba kujya kwisuzumisha ndetse agakurikirana na gahunda uko zisabwa, icya 2 hari ukwegereza serivisi abanyarwanda nabyo byakomojweho aho iyi gahunda yagiye ishyirwa mu bigo nderabuzima, aho abarwayi bafite indwara zitandura bashobora gusanga izo serivisi.”

Ijanisha ry’abarwaye iyi ndwara bangana na 15% muri afurika aho ibigo nderabuzima 950 byavuguruwe ngo bishobore gutanga serivise ijyanye no kwita kuri izi ndwara .

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *