RICA yatanze umurongo mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bwasobanuriye abanyamakuru ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gushyirwa ahagaragara aho ayo mabwiriza atanga umurongo ngenderwaho hagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoresho no gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 cyahuje ubuyobozi bwa RICA, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) aho babasobanuriraga ingingo z’ingenzi zikubiye muri aya mabwiriza kugira ngo arusheho kugera ku bantu benshi bashoboka.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA Madamu Uwumukiza Beatrice yasobanuye ko aya amabwiriza agamije guha umurongo n’icyerekezo cyiza ubu bucuruzi, gufasha ababukora gukora kinyamwuga no kubungabunga uburenganzira n’ubuziranenge bw’abagura ibi bikoresho.

Yatanze urugero rw’aho aya mabwiriza ateganya ko ukora ubu bucuruzi wese agomba kubanza gusaba uburenganzira muri RICA, akandikwa ndetse n’ibikoresho acuruza bikaba byanditse kandi bifite inkomoko izwi bitandukanye n’ibyakorwaga aho buri wese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe bidafite inkomoko izwi.

Yagize ati “Aya mabwiriza azafasha abacuruza ibyo bikoresho gukorana ubunyamwuga birinda akajagari kandi nibwo bazarushaho kwiteza imbere kuko bazaba bafite umurongo n’amategeko bose bakurikiza. Azarushaho kandi gufasha abaguzi b’ibi bikoresho kugura ibyujuje ubuziranenge kuko bazaba babigura mu buryo buzwi buri wese akaba yabasha gukurikirana inkomoko yabyo”.

Aya mabwiriza ateganya ko uguze ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe n’ubimugurishije bagirana amasezerano yanditse cyangwa hakabaho gutanga facture ihabwa uguze ibi bikazafasha mu gukemura ibibazo byavuka hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Ayo masezerano bagirana akubiyemo umwirondoro wose n’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe, igiciro cyacyo n’umwirondoro wose w’umuguzi byose bigaherekezwa n’imikono yabo bombi ihamya ko bemeranyijwe ku biranga ikiguzwe n’inkomoko yacyo.

Umuvugizi wa Polisi y’u rwanda ACP John Bosco Kabera yavuze ko aya mabwiriza azafasha uru rwego guca ubujura bwa hato na hato bwibasiraga abafite ibikoresho byo muri ubu bwoko. Yemeje ko kugaragaza umwirondoro w’ucuruza ndetse n’inkomoko y’igicuruzwa bizafasha mu kubungabunga umutekano ku mpande zombi.

Yagize ati “Aya mabwiriza afite akarusho kubera ko igisambo kizajya cyitangaho amakuru ndetse gitange amakuru y’ibyo cyibye. Ubusanzwe ayo makuru yatugoraga kuyabona ariko ubu bizatworohera cyane!”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira Thiery yavuze ko hari abishoraga mu bucuruzi butemewe bw’ibi bikoresho bitwaje ko ari ibya make aya mabwiriza akaba aje gutanga umurongo hirindwa ibyaha byiganjemo ubujura bwigaragazaga cyane mu bacuruza ibi bikoresho.

Yagize ati “Mu byo aya mabwiriza azakemura harimo guca akajagari n’ubujura cyangwa guhindura umwimerere w’igikoresho byakorwaga aya mabwiriza ataraza. Azafasha kandi kurinda uburenganzira n’umutekano by’ucuruza n’ugura ibyo bikoresho kuko tuzamenya umwirondoro w’uwagurishije, uwaguze n’inkomo y’icyo gicuruzwa biyo bitworohere kubikurikirana“.

Haba hari ikiguzi k’ushaka uruhushya rwo gucuruza ibi bicuruzwa?

Aya mabwiriza ateganya ko ushaka gucuruza ibi bicuruzwa abanza kubisaba muri RICA. Aha yishyura amafaranga 5,000Frw y’ubusabe.

Mu gihe ubusabe bwe bwemewe yishyura amafaranga 10,000Frw y’uruhushya rumwemerera gukora ku mugaragaro. Uru ruhushya rumara igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Haba hari ibihano biteganyijwe k’uzanyuranya  n’aya mabwiriza?

Aya mabwiriza ateganya ibihano by’amande y’amafaranga 50,000Frw k’uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amaserano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Aya mabwiriza kandi ateganya igihano cya 100,000Frw ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza mu gihe uzafatwa akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya 200.000Frw.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *