Abakoresha umuhanda wa Rwankeri-Nyakiriba baravuga ko batewe impungenge nuko utakiri nyabagendwa

Abaturage bakoresha umuhanda wa Rwankeri-Nyakiriba baravuga ko batewe impungenge z’uko utakiri nyabagendwa nyuma yo kwangizwa n’ibiza. Basaba ko wakorwa kuko uhuza ibikorwaremezo byinshi byo mu bice bitandukanye. Nimugihe Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko uyu muhanda wari wahawe rwiyemezamirimo ariko akawuta utarangiye none bakaba bari mu manza. Icyakora buvuga ko mugihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko hagiye kuba hakozwe iby’ingenzi.

Umuhanda Rwankeri-Nyakiriba niwo uca ahitwa I Gatovu, ukanyura ahazwi nko ku Murama, ukagera muri Nyakiriba ho mu murenge wa Rugera wo mu karere ka Nyabihu. Abawukoresha umunsi ku wundi bavuga ko bagorwa cyane nawe kuko wangiritse bikabije bitewe n’ibiza kuko kuwunyuramo bibavuna cyane. Amateme yo muri uyu muhanda yaracitse bituma nta kinyabiziga gishobora ku hagera.

Umwe mu bawukoresha cyane, yagize ati :“Nta moto wabona inaha ! Nonese ubu mba ntateze igare ! Ubwo se warokura hehe muri uyu muhanda umeze utya ?”

Undi ati : “Ikigo cya Nyakiliba murabizi ko kimeze nk’igifunzwe bitewe nuko babuze umuhanda !” “Umuhanda ugera kuri pariwasi, ukagera ku kigo nderabuzima cya Kadahenda, ariko iyo imvura yaguye abaganga bahakora ntibabona inzira banyuramo kubera ko umuhanda ari mubi.”

Aba baturage bavuga ko hari naho bibangamira ubuhahirane n’ibindi bice. Umwe ati : “ Ibyo usanga biduteye impungenge kuburyo nta n’imodoka yatuzanira icyo kurya no kunywa kandi hari amadepo menshi y’inzoga.”

Kuba ntawushobora kubona icyo atega nk’uburyo rusange bwo kwifashisha mu bucuruzi bwagutse, ndetse hakiyongeraho kuba ariho hahuza ibirwaremezo rusange birimo amashuri, ibigonderabuzima n’ibindi. Usanga bagorwa no kubigeraho. Basaba inzego bireba kuba byibura uyu muhanda w’igitaka watsindagirwa ndetse n’amateme agakorwa.

Umwe ati :“Badukoreye uyu muhanda, bakadukorera n’ibi biraro byo mu Bikomati nabyo biduteye biduteye impungenge kuko abantu bashobora kubirwamo bitewe n’uko hacitse hararangiye.”

Undi ati : “ niyo bawutsindagira noneho ahameze nabi bakahahubakira.” “bawukoze bagashyiramo rigole, bagakora ibiraro, barangiza wenda bakamenamo ka garaviye.”

Umushinga wo gukora uyu muhanda wanonosowe, ndetse unatangira gushyirwa mu bikorwa, ariko ikibazo cyaje kuba Rwiyemeza mirimo wawuhawe ntiyakurikiza ibyari bikubiye mu masezerano. Ibi byatumye rwiyemezamirimo ajyamwa mu nkiko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, buvuga ko butategereza imyanzuro y’inkiko kugira ngo uyu muhanda ubone gukorwa, nk’uko bitangazwa na Mukandayisenga Antoinette ; umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu.

Ati : “Uyu muhanda wagize ikibazo urakorwa kuko warufite rwiyemezamirimo, atangira guca ibiraro noneho aho umuhanda wakabaye kuba ukozwe hatangira kuzamo kutumvikanyweho. Ibyo rero yakoraga wabonaga binyuranyije n’amasezerano yarateye.”

Yongeraho ko “Aho haje kuzamo ibyo kujya mu manza ariko turigushakisha aho hagiye hari ibibazo by’uturaro…twaba tubikemuye nk’Akarere tutarindiriye ko tuzabanza kubona umwanzuro w’urukiko.”

Umuhanda Rwankeri-Nyakirib niwo ugera ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Gatozu, icya Murama ndetse n’ayandi…. Niwo kandi ugera ku kigo nderabuzima cya Murama cyivurizwaho n’abantu benshi bo muri aka gace, ugera kandi ku Murenge wa Kintobo, no mu dusanteri tw’ubucuruzi tunyuranye harimo na Paruwasi Gaturika ya Murama. Ibi bishimanira ko uyu muhanda uhuza ibikorwaremezo rusange byinshi kandi ukenewe na banshi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *