Abakinnyi ba Basketball Kaje Elie wa REG BBC na Ishimwe Fiona wakiniye The Hoops Rwanda bemeranyije kubana

Kapiteni w’Ikipe ya REG BBC, Kaje Elie, yambitse impeta y’urukundo Ishimwe Fiona, amusaba kuzamubera umufasha.

Tariki 23 Nyakanga 2022, kapiteni w’ikipe ya REG BBC, Kaje Elie usanzwe ukinira ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball, yasabye umukunzi we, Ishimwe Fiona (wabaye kapiteni wa The Hoops Rwanda ndetse akinira n’ikipe y’igihugu), ko yamubera umufasha nawe arabimwemerera.

Ni inkuru yagizwe ibanga rikomeye kuko igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku itariki ya 24 Nyakanga 2022.

Ishimwe Fiona yahoze ari umukinnyi wa basketball, ndetse nawe yabaye Kapiteni wa The Hoops BBC, ariko aza gusezera imburagihe kubera imvune. Kuri ubu ashinzwe Itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba).

Kaje wageze muri REG BBC avuye muri Patriots BBC ateye ikirenge mu cya mugenzi we Shyaka Olivier bakinana, nawe uherutse gutera ivi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *