Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki y’uko buri muryango ushingiye ku myemerere uzajya uyoborwa n’uwize kwigisha ijambo ry’Imana guhera mu mwaka utaha wa 2023,hari abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere bavuga ko kwigishwa n’umuntu wize amashuri ari akarusho kuko yigisha neza.

Itegeko ryo mu mwaka wa 2018 ryategetse ko imiryango ishingiye ku myemerere isanzwe izwi nk’amadini n’amatorero ryayihaye imyaka itanu kugirango abarimo kuyiyobora bajye kwiga kugirango bajye bayobora barize kwigisha ubu butumwa batanga bushingiye kumyemerere none imyaka itanu izarangira mu mwaka utaha wa 2023.
Madame Kazaire Judith ni umuyobozi mukuru ushinzwe imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango itari iya leta mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RDB.
Abantu bari basanzwe babwiriza bavuga bati njyewe mfite umuhamagaro narabyutse Imana irambwirango ngomba kubwiriza ariko nta mwuga utagira uko ukorwa niyompamvu igihugu cyahisemo gushyiraho iryo tegeko kugirango n’abigisha babe ari abantu babyize, babe ari abantu babisobanukiwe.
Iki cyemezo cya leta y’u Rwanda hari abayoboke b’amadini n’amatorero bagishima.
Umwe yagize ati “nemera ko kuba ubwiriza nabyo ni umuhamagaro ariko wa muhamagaro iyo ugufashije no kuba wiga ariko noneho iyo ufite ubwenjye bwa bwenjye buragenda bukadufasha no mu muhamagaro bigafasha ba bantu bumva bwa butumwa bwiza kuko na cyane haba harimo abantu bize.”

Abandi nabo bavuga ko udafite umuhamagaro kwigisha Ijambo ry’Imana udafite bitashoboka n’ubwo waba warize amashuri ahambaye.
Umwe yagize ati “numva umuntu uvuga Ijambo ry’Imana ry’umuhamagaro aba atandukanye n’umuntu uvuga Ijambo ry’Imana ari byabindi yize mu ishuri rya Bibiliya kuko we ntago biba bimufasheho.”
Bamwe mu bayobora Amadini n’amatorero bashyigikiye iki cyemezo cya leta cyo kwigisha Ijambo ry’Imana warabyize ngo ni byo bituma ubutumwa bwumvikana.
Rev. Pasteur Antoine Rutayisire ni mwe muri aba bayobora Amadini n’amatorero yagize ati .
Habonekamo umusaruro munini igihe abantu bazaba bize basobanukiwe ibyo bize basobanukiwe uko babyigisha banasobanukiwe n’umusaruro uzavamo muri iyo nyigisho ariko byose bizaterwa n’aho biga,niba umuntu yigisha ibintu nta muhamagaro afite akaba yarajemo gusa ari nk’umucanshuro numwigisha akagira Dogitora ntago bizamuteramo umutima wo kubikora, burya n’inkindi mirimo yose.

Icyakora Pasteur Rutayisire hari inama atanga kuri leta.
Kimwe mu bibazo bizabaho nuko hari abantu benshi basanzwe muri iyo mirimo ariko batujuje ibyo byangombwa byo kuba bajya kwiga muri Kaminuza ariko icyo gihe nabwo bashobora kubashyiriraho amashuri abigisha ku rwego rwabo, icyaba gisabwa gusa ni ukubyumvikanaho n’ababishinzwe, no kureba abo bantu bashaka kujyamo kubinjiza mu murimo wa Gishumba cyangwa wo kuyobora itorero bagombye gukurikira nicyo kintu cy’umuhamagaro bakumva nimba uwo muntu koko yujuje ibyangombwa.
Itegeko riteganya ko umuntu wize usanzwe afite impamyabumenyi ya Kaminuza (A0)muyandi mashami asabwa kwiga umwaka umwe agahabwa impamyabushobozi muby’imyemerere ,gusa ariko undi wese ushaka kwigisha agomba kwiga imyaka 4 yiga imyemerere maze agahabwa impamyabumenyi ibimwemerera.
@REBERO.CO.RW