RBC iravuga ko mu Rwanda no kw’Isi indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ,kiravuga ko mu Rwanda no kw’Isi indwara y’umuvuduko w’amaraso kimwe n’izindi ndwara zitandura zigenda ziyongera kubera ko abantu badakangukira kuzipimisha,aho imibare igaragaza ko kw’Isi buri mwaka zica abantu miliyoni 18.

Mu Kwiziza uyu munsi mpuzamahanga wo gukumira no kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyavuze ko iyi ndwara igenda yiyongera mu Rwanda no kw’Isi hose.Ni mu gihe kandi 65 % by’abatuye Isi ubushakashatsi bwagaragaje ko abari mu kigero cy’imya iri hagati ya 60 kugeza kuri 65 ari bo bibasirwa cyane n’indwara y’umuvuduko w’amaraso kandi baba batabizi ko bayirwaye .

Dr. Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC avuga ko zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi.

Ugiye kureba izi ndwara zifata umutima n’imitsi itwara amaraso nizo zica abantu benshi cyane ku Isi urebye nk’abantu bagera kuri miliyoni 18 bapfa buri mwaka bishwe n’indwara z’umutima ndetse n’imitsi itwara amaraso(Heart attack & Stroke), mu Rwanda rero icyo kibazo kirahari, imibare duheruka byagaragaye ko abantu bagera kuri 46% bapfa bishwe n’izi ndwara zitandura harimo indwara z’umutima, Diyabete n’indwara za kanseri ndetse n’indwara zo mubuhumekero.

Kubera ko iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso n’indwara zitandura muri rusange zihangayikishije, i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri igamije kuzirwanya ,ihuje inzobere mu buzima baturutse mu bihugu bitandukanye.inama yateguwe n’urugaga rw’abaganga bavura indwara z’umubiri (Rwanda College Physians) na Minisiteri y’Ubuzima.

Bavuma Charlotte ni Umuyobozi w’uru rugaga rw’abaganga yagize ati.

Iyi nama turi bugerageze kumva ubushakashatsi icyambere ese ni igiki gituma abantu barwara umuvuduko w’amaraso kuko kera twumvaga ko ari abantu babyibushye, banywa itabi, nibyo ibyo bintu biracyahari ariko hari n’ibindi tutumva, ugasanga umuntu ni muto, ntafite ibyo bintu byose ariko afite umuvuduko w’amaraso, nukuvuga ngo izi mpuguke tugiye gukorana wenda dushyireho gahunda y’ubushakashatsi ituma twumva neza impamvu kugirango dushobore gushyiraho ingamba ziboneye zishingiye k’ubushakashatsi zo kuvura izo ndwara.

Dr. Uwinkindi Francois umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura muri RBC arasobanura kandi igitera izi ndwara zitandura n’uko zakwirindwa.

Hari ukunywa itabi ryinshi, kunywa itabi muri rusange ni bibi uretse n’indwara tuvuga z’umutima bigira n’ingaruka kuyindi myanya y’umubiri itandukanye, harimo kunywa inzoga nyinshi, harimo kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije ari nabyo bituma abantu bagira ibiro byinshi bikiyongeraho noneho no kurya ibiryo bidakiwiriye, ugasanga turibanda kurya amafiriti menshi ibintu birimo isukari nyinshi, birimo umunyu mwinshi kandi ubushakashatsi bwerekanye yuko kurya imboga zihagije, kurya imbuto zigahije byatwongerera amahirwe yo gutinza kurwara izi ndwara zitadura turi kuvuga, ikindi rero gihari ni uko izi ndwara zitandura nuko ibindi byongera ibyago byo kuzirwara ni imyaka uko imyaka igenda izamuka niko ibyago bigenda byiyongera.

Mu bushakashatsi bwa RBC bwo mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko 15,9% by’abanyarwanda aribo bafite indwara zitandura kandi byitezwe ko iyi mibare iziyongera ikagera kuri 17,7% muri 2025, Indwara MINISANTE ivuga ko ihangayikishije kuko mu bushakashatsi bwa 2019 bwagaragaje ko 46% by’abanyarwanda bafite iyi ndwara kandi bayifite batabizi kubera kutajya kuyipimisha.

Naho ku Isi abantu miliyoni 18 buri mwaka bapfa bishwe n’izi ndwara zitandura ziza imbere mu bihitana abantu ku Isi bangana na 71 % by’abapfa bose buri mwaka.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *