Icyatumye kwiyandikisha ku bazakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagarara

Serivise ikoresha interineti ifasha abayikoresha kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hanyuma bakohereza dosiye kuri Polisi y’Igihugu. Bamwe mubayikoresha bavuga ko ubu badashobora kwiyandisha kuko iyo babikoze bababwira ko iyi serivise ifunze.

Iyo serivise yo kwiyandikisha kubashaka gukorera impushya zogutwara ibinyabiziga bamwe mubabikoze bikanga bavuga ko kuva itangazo risaba kwiyandikisha rigisohoka babigerageje bikanga ibi bakabihuza n’abatanga izi serivise ku Irembo .

Umwe yagize ati “ ibibazo byo kwiyandikisha twe byaranatuyobeye ,tukibaza se ni ikibazo cy’irembo ridakorana neza na Polisi cyangwa se ni Polisi ubwayo bikadushyushya twebwe mu mutwe.”

Undi utanga serivise z’Irembo yagize ati “ibyo bavuga byo ni ukuri kuko kwandika ntago biri gukunda, umuntu ari kuzuza hahandi umuntu agera ngo abone kode yo kwishyuriraho nibyo bintu bitari gukunda, uturere hafi ya twose mu gihugu ntakarere na kamwe biri gukunda.”

Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avugako kuba biyandikisha bikanga aruko umubare warukenewe wamaze kuzura.

Abiyandikisha ntibikunde turababwira ko bihangana bakiyandikisha ubutaha kubera ko ririya tangazo twatanze ryagenaga gahunda y’uburyo abantu bakwiyandikisha ariko uko byagaragaye nuko abantu bitabiriye ku bwinshi bityo rero ko biyandikishije mu gihugu hose bigendanye n’imibare Polisi ikoresha mu ngengabihe zo gukoresha ibyo bizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ugasanga iyo ngengabihe yuzuye niyompamvu byahagaze mbere, umubare kugeza ubu wiyandikishije tutari twahagarika tugahita duhagarika ni ibihumbi 22 mu gihugu hose.

Kubafite impungenge zuko Perimi zabo z’agateganyo zigiye kurangira arabasaba ko bakwegera ababishinzwe.

Abafite izo mpungenge icya mbere nuko bagomba kwegera urwego nyine rubishinzwe rukabireba,ni ufite ikibazo ku giti cye ntago ntekereza ko ari bose, umubare wabo ntago tuzi uko ungana, indi nama twabagira ya kabiri nuko bategereza nubundi itangazo, Polisi yatangiye gukoresha hirya no hino mu gihugu ahubwo icyo tubasaba ni ukwiga amategeko, bakihugura neza , kubera ko byagaragaye yuko n’imibare y’abakora ibizamini n’itsinda ntanaho bihuriye nagato.

Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyashyizweho n’itegeko no 09/2000 ryo kuwa 16/06/2000. Muri serivise batanga harimo n’iyi yo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga hakorwa Ibizamini byo kubona uruhushya rwa burundu, uruhushya rw’icyiciro kisumbuye, n’uruhushya rw’agateganyo.. Ikizamini gikorerwa muri izi kategori : A, A1, B, B1, na F

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *