Abakinnyi 172 muri Table Tennis nibo bazitabira irushanwa ry’igikombe cy’Ambasade y’ubushinwa mu Rwanda

Irushanwa rya “Chine’s Ambassadors Cup Table Tennis” ni irushanwa rigiye gufasha abakinnyi ba Tennis yo Kumeza gukora imyitozo rikaba rizitabirwa n’abakinnyi basaga 172 harimo n’abaturuka mu bihugu bitwegereye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022, aho ryayobowe n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe rya Table Tennis hamwe Umukozi mu bunyamabanga bwa  Ambasade ya Chine mu Rwanda.

Kugeza ubu abakinnyi benshi bazitabira iri rushanwa ni abaturuka muri Club ya Rilima kuko bateganya kuzazana abakinnyi bagera kuri 30 ndetse ubu tukaba dufite nabazaturuka mu bugarama, naho abazaturuka mu bihugu bidukikije ni Kenya, Uganda ndetse n’Uburundi.

Ikindi gisha muri iri rushanwa nuko ubu dufite abakinnyi ndetse twanasabye n’Ibihugu bizaryitabira kuzazana abakinnyi bafite ubumuga ah obo bazakina mu cyiciro cya Para Table Tennis nubwo ari gishya ariko twizeye ko nabo tuzaba turi kumwe.

Umuyobozi wungirije yashimiye abamaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa ry’Igikombe cy’Ambasade y’Ubushinwa mu mukino wa Table Tennis kuko uyu mukino wubakiye ku bana kuko ubona aribo benshi bazarikina.

Agira ati “Kimwe mu byadushimishije nuko abakinnyi twavuga ko bari kure, ikindi ni ukuzamura urwego rw’umukino mu Rwanda ni uko hari amakipe arimo kuvuka kandi akazitabira iyi mikino twavuga nka Cimerwa nibwo yakwiyandikisha kandi izitabira iri rushanwa ndetse n’abana basanzwe bakina uyu mukino mu Bugarama nabo bakaba bazitabira irusha”.

Sun Chenguang Umukozi mu bunyamabanga muri Ambassade y’Ubushinwa wari witabiriye ikiganiro yatangiye ashima uburyo uyu mukino ukunzwe mu Bushinwa umaze kumenyerwa hano mu Rwanda.

Agira ati “Uyu mukino umaze gukundwa mu Rwanda twakoranye n’ishyirahamwe dutegura iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu ubu imikino ikaba izabera muri Free Zone aho twabahaye ikibuga ku buryo abakinnyi bose arih bazakinira”.

Iri rushanwa riraba muri iyi week end guhera samedi tariki ya 23 Nyakanga risozwe ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022, ubu imyiteguro yararangiye kandi ibyo twari dukeneye ngo turitegure Ambassade y’Ubushinwa yarabiduhaye byose igisigaye nuko irushanwa ritangira.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *