Ikoranabuhanga riri mu byafashe u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Covid-19

Mu nama Nyafurika yahuje ibihugu bisanga 32 ikaba ibaye ku nshuro ya 10 ikanba yahuje abari mu miryango n’amatorero bibumbiye muri ACHAP (African Chritian Health Association Platform) bunguranye ibitekerezo byuko bagiye bayirwanya mu bihugu baturukamo.

Umwe mu bitabiriye inama waturutse muri Sudani y’Epfo Boi Tut Mai Nguoth avuga ko iyi ndwara icyaduka batayivugagaho rumwe cyane ko abo mu madini batemeraga ko ari icyorezo.

Agira ati “Hari abavugaga ko Covid-19 atari ukuri bamwe bavuga ko babeshya, kimwe nuko bumvaga ko nta munyafurika wayandura cyangwa se yahitana, ariko byageze aho babona ko indwara yica kandi ihari, kubera ko abanyamadini n’amatorero ari abizerwa imbere yabo bayobora, batangiye gutanga ubutumwa ko icyo cyorezo gihari ndetse ko bagomba kurwanya ibihuha bivugwa kuri icyo cyorezo”.

Yakomeje avuga ko Siyansi naho ishingiye kuri Bibiliya kandi ko byose byaremwe n’Imana, kuko Imana niyo yaremye umuntu imuha gutekereza imuha ubwenge ntabwo byavuye ahandi ahubwo yabihawe n’Imana kandi imana ni urukundo kandi ikagira ukuri ibyo byose rero bituruka ku mana.

Umuyobozi wa ACHAP Peter Yebuah yemeza ko umusanzu wabo bazakomeza kuwutanga mu gukemura ibibazo bibangamiye urwego rw’ubuvuzi kuko bagomba gukomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo bahashye iki cyorezo.

Agira ati “Kwita ku buzima bw’abaturage nicyo kizafasha kwesa imihigo y’iterambere rirambye buri gihugu cyashyize umukono kubirebana nizo ntego gahunda za Leta zirebana n’ibyubuzima natwe tugomba gutanga umusanzu murizo”.

Arikiyepisikopi  wa Kigali Cardinale Antoine Kambanda nawe wari witabiriye iyi nama yagarutseho ko mugihe abantu bugarijwe n’icyorezo bigira ingaruka no kuri Roho, ndetse bikaba bigomba kwitabwaho hashyirwa imbaraga mu buvuzi.

Agira ati “Umuntu agizwe n’umubiri na Roho kandi roho ikenera umubiri ufite ubuzima bumeze neza, bityo n’umubiri ugakenera Roho nzima kuko umuntu ni umwe, ibi tukaba twarabibonye muri iki cyorezo bukaba ari uburwayi bubi buyuma umuntu adashobora guhura n’abandi bashobora kumurwaza ndetse akitaba imana nta muntu umuri hafi, ariko kandi iyo afashijwe ku mutima akaba aziko ari kumwe n’Imana lo tumudabita kuko aribyo byagiye biba abanru bakirinda kwanduzanya, kandi urwo rukundo n’umutima nibyo bikomeza umurwayi ahakira”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangiye ashima imiryango amadini n’amashyirahamwe ashingiye ku madini n’amatorero akorera mu birebana n’ubuzima ahuri muri ACHAP kubera ko batanga umusanzu ukomeye batanga mu rwego rw’ubuvuzi.

Agira ati “Twabahaye ingamba twagiye dukoresha hrimo n’ikoranabuhanga mu guhangana n’iki cyorezo twabahaye ingero uko twagiye dukurikirana abantu bafite ubwandu nabo bahuye nabo ndetse no kwirinda ko bava mu bihugu duturanye, uko twabakurikiranaga cyane cyane abatwaye ibikamyo twifashishije icyuma gikurikirana ikinyabiziga uko kitwara mu muhanda, kuva kinjiye mu gihugu kugera aho kigomba kugeza umuzigo wacyo, kandi umushoferi atagiye aho yishakiye ndetse nuko twakoresheje za drone kuko nazo zaradufashije cyane”.

Yashoje ashimira iyi miryango ishamikiye ku madini n’amatorero ku nkunga batanga yo gufasha inzego za Leta mu gutanga ubuvuzi, kandi agaruka mu buryo mu Rwanda tutagize ikibazo cyo kwanga inkingo kuko vuba aha turagera kuri 70% by’abaturage bamaze gufata nibura inkingo ebyeri kikaba ari ikigero cyiza cyane mu bihugu bitwegereye ndetse n’ahandi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *