Hari amarerero avugwamo ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’ibanze

Bamwe mu bigisha mu marerero baravuga ko ubuke bw’ibikoresho byo mu ishuri birimo iby’isuku n’ibyo mu gikoni bituma batuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Aba bifuza ko babihabwa kuko biriga ingaruka ku bana. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bufatanyije n’izindi inzego, ibikoresho bibura nabyo bizashakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye.

Mu Mirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Nyaruguru, buri murenge urimo amarerero arimo n’ari ku rwego rwo hejuru yagakwiye kuba afite ibikoresho bihagije. Gusa ariko si ko biri kuko iyo uyasuye amwe n’amwe usanga intebe zidahagije, byagera mu gufata amafunguro ho, abana bakarya mu byiciro bitewe n’amasahane, amakanya n’ibiyiko bitabakwira.

Harimo kandi n’abarisha intoki ugasanga birabatonda nk’uko umwe mu bigisha mur’ aya marerero wo mu Murenge wa Mata yabitangarije Isango Star.

Yagize ati : “Bisaba ko dusangiza abana kuko amasahane ni makeya, ikindi n’ibiyiko ni bikeya kuko hari igihe tubakarabya bakarisha intoki. N’intebe dufite ni nkeya kuko bamwe bicara ku ntebe, abandi ku mikeka.”

Yongeraho ko “ turasaba ko batwongerera ibikoresho bijyanye n’intebe abana bicaramo, tugasaba amasahani, ibikombe n’amafurusheti kuko ntabwo bihajije. Biba ngombwa ko tubasangiza cyangwa bamwe tukabihanganisha.”

Aho abana bajya mu byiciro ni nk’igihe bagiye gufata icyo kunywa , bitewe n’umubare w’ibikombe. Uyu murezi avuga ko bigira ingaruka ku bana. Ati : “ hari igihe umwana arakara noneho ugahita umusimbuza undi, uwo ukamushyira mu cyiciro cya mbere. Ukabona undi ntabyumva ! Abo ubona … duhita tubashyira mu cyiciro cya mbere kuko iyo bahaze ntibaba bakirwaniye ibiryo.”

Si ibikoresho byo kumeza n’intebe z’ishuri bikiri bike, kuko n’iyo ugeze mu gikoni abahakora bagaragaza ko n’amasafurirya akiri make. Byukusenge Assoumpta avuga ; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko iki kibazo gihari ariko hari uburyo bateganya kugikemuramo.

Ati : “Ibikoresho biringaniye bakwifashisha bateka birahari, izo ntebe, ibikoresho byo mu gikoni. Ariko aho bikiri bike ntibagire impungenge kuko ntabwo nahakana ko bidahagije. Ariko ku bufatanye n’ababyeyi tuzakorana inama turebe ibyo bikoresho bibura noneho turebe uko twakwishakamo ubushobozi tubishake, ibyo twashaka ku ruhare rw’abafatanyabikorwa ndetse n’ibyo natwe nk’ubuyobozi dufite ingengo y’imari dutangiye uyu mwaka, tuzita ku ma ECD tukareba ibindi bikenewemo tukabishakira ibisubizo.”

Imibare igaragaza bene aya marerero ya Community ECD , abaturage bafata nk’ari ku rwego rwo hejuru bigendanye n’imyubakire yayo, mu Karere ka Nyaruguru habarurwa agera kuri 18 ari mu Mirenge 14 igize aka karere.

Aya marerero kandi yubatswe na miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yigamo abana basaga 1080.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *