Gutinda guhabwa serivisi kimwe mu bitiza umurindi ruswa

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko gutinda guhabwa serivisI mu nzego zitandukanye biri mubitiza umurindi itangwa rya ruswa.

Niyitegeka Seraphine umuturage wo mu Murenge wa Kanombe avuga ko yatse amafaranga y’inguzanyo mu kigo cy’imari kugira ngo ajye kwivuza atanga ingwate y’umutungo we wiganjemo inzu n’ibibanza.Yaje kujya kwivuza hanze y’igihugu.
Yarafite icyizere cy’uko abakodeshaga  umutungo  bazajya bishyura banki. Nyuma yaje gutungurwa n’uko
amaze kwivuza  yagarutse agasanga umutungo we,waratejwe cyamunara atabizi.

Ati  “Naje kugaruka nsanga inzu barazitwaye ni inzu zavagamo ibihumbi 960 buri kwezi inzu nari nazubakishije miliyoni 83 ariko mukuhateza bahateje miliyoni 22 ibyo sinjya mbyiyumvamo. Noneho na ya mafaranga no kuyabona sinayabonye narakurikiranaga nonese niba barateje cyamunara ko batampa ayo bateje cyamunara ngo bakuremo ayabo bivaho barambwira ngo ni miliyoni 12 nk’umuntu wubatse mvuga ngo ntazabaho nabi nk’uko ndiho ntabwo nkwiriye kurengana nk’uko narenganye noneho inzu ni nkaho bazitangiye ubuntu kuzigurisha miliyoni 22 kuri miliyoni 5 bampaye?”

Serivisi z’ibyangombwa byo kubaka,ubutaka,gahunda zo gutoranya abahabwa inkunga zo kurengera abatishoboye,itangwa ry’amasoko ya Leta,ndetse n’abatwara ibinyabiziga mu mihanda ziri mu zitungwa agatoki n’abaturage ko zigaragaramo ibyuho bya ruswa ndetse bamwe bagatinya gutanga amakuru banga kwiteranya.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine m avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa muri politiki n’amategeko bigamije kurwanya no kurandura icyaha cya ruswa ngo haracyari intege nke mu gutanga amakuru mu nzego zitandukanye cyane cyane abaturage n’Inzego z’abikorera kandi hari itegeko rirengera uwatunze agatoki ruswa.

Ati  “Amategeko arahari n’inzego zirahari ariko uburyo bishyirwa mu bikorwa ni ho hagomba kurebwa. Ikindi cyuho gikomeye ni uburyo bw’imyumvire y’abaturage yo kwihanganira ruswa hari aho iyo myumvire igomba guhinduka niba umuntu yagombaga guhabwa serivisi akibwiriza agataga ruswa wenda ayitanze kubera ko bayimusabye cyangwa atabonye serivise nziza ariko no kumva wamenye amakuru ya ruswa ntuyatangaze ni ukwihanganira ruswa abantu bose bakagombye cyane cyane hari abavunga ngo ntiteranya cyangwa ngo ntibazi aho batanga amakuru”
Gutanga amakuru kuri ruswa abakozi  ba leta ni bo batanga amakuru ku kigero gishimishije cya  81%,imiryango itari iya leta,abikorera,itangazamakuru  n’abaturage akaba ari bo batanga amakuru ku kigero cyo hasi kiri kuri 18,8% .

Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwifatanije n’ibihugu by’ma Afurika kwizihiza umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.Mu bihugu 180 byo ku isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 52 mu kurwanya ruswa,ku mwanya wa 5 muri Afurika no kumwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *