CAN Abagore ¼ : Guhatanira kujya mu gikombe cy’isi Maroc na Botswana

Mu gikombe cy’Afurika gikomeje kubera muri Maroc amakipe azagera muri ¼ yose agomba guhagararira umugabane w’Afurika mu gikombe cy’isi bityo rero ayo makipe aratangira kumenyekana kuri uyu wa gatatu.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc ku munsi wo kuwa gatatu izakina na Botswana muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (CAN) y’Abagore mu mupira w’amaguru irimo kubera muri Maroc 2022.

Maroc ikaba yararangije ari iya mbere mu itsinda rya A, mu gihe Botswana ari imwe mu makipe yazamutse ari iya gatatu mu itsinda yarimo.

Uyu mukino waya makipe yombi ukaba uteganijwe kuri uyu wa gatatu kuri Complexe Sportif Prince Moulay Abdellah yi Rabat ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21:00)

Muri icyo kiciro kandi, Zambiya izahura na Sénégal, mu gihe Cameroun izacakirana na Nigeria. Afurika y’Epfo ikazahatana na Tunisie amakipe azabona tike yo gukina ¼ yose akazahita yerekeza mu gikombe cy’isi.

Mu gihe ikipe ya Maroc yatsinda ikazahura nizava hagati ya Cameroun/Nigeria muri ½ nubwo urugamba rutoroshye kwivana imbere ya Botswana yagaragaje ubuhanga budasanzwe.

Amakipe yo muri aka karere yagahagarariye yaviriyemo mu majonjora dore ko hariyo ikipe ya Uganda hamwe n’ikipe y’igihugu y’Abarundi, naho u Rwanda ruheruka rukina imikino ya CECAFA ubu bazongera gutekerezwa ari uko habonetse andi marushanwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *