Gufungura ku mugaragaro ishyirahamwe ry’umukino wa Netaball muri St Vincent Musanze

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022 nibwo hafunguwe ku mugaragaro ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda, uyu mukino wari usanzwe ukinwa ariko nta shyirahamwe ryawo ryariho.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Netball Hon Senateri Gacinya Tedy niwe warifunguye nawe yerekana ko uyu mukino yawukinnye kuko yakinaga hagati.

Imikino ibiri niyo yakinwe kuri uwo munsi, byabanjirijwe n’itorero ryo muri icyo kigo cy’amashuri ryashimishije abitabiriye uwo muhango hamwe n’akarasisi k’abanyeshuri biga muri icyo kigo, umukino wa mbere wahuje abana biga mu mashuri abanza ariyo : Ishuri ribanza rya Susa II ryakinnye na Etoile ya Rubengera ryo muri Karongi.

Umukino werekanye ko abana bagomba guhabwa umwanya mu mikino ya Netball uyu mukino ukaba wararangiye Ishuri ribanza rya Susa II ritsinze ibitego 21-6 by’Ishuri ribanza rya Etoile ya Rubengera

Umukino wakurikiyeho wahuje abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye aho amashuri yakinnye yerekanye umukino mwiza ahuza St Aloys ya Rwamagana n’Urwunge rw’Amashuri rwa Musanze I umukino warangiye St Alots itsinze GS Musanze I

Dore uko byari byifashe mu mashusho

Amarembo ya St Vincent nayo yerekanaga ko uyu mukino utangijwe ku mugaragaro
Ishuri rinanza rya Susa II ( Ecole Primaire Susa II)
Ishuri ribanza rya Etoile rya Rubengera muri Karongi
Iyitozo yahise itangira ku mpande zombi
Itorero rya St Vincent ryashimishije abitabiriye umuhango
SUsa II nao yari irimbanije mu myitozo
Gutombora ku makipe yombi abatangiza umukino
Umukino umaze gutangira mu mashuri abanza bahatanira gutsinda
Byari bikomeye muri aya mashuri abanza berekana ko umukino uhera mu bato
Abanyeshuri bo muri St Vincent bari babukereye ngo barebe ababasha kurusha abandi
Abayobozi nabo ibiganiro byari byabaye bike bakurikira umukino
GS Musanze ya mbere yai yiteguye
Abasifuzi bakurikirana byose ngo hatagira uhutaza undi
St Aloys yashakaga kwerekana ko ari ikipe nkuru muri uyu mukino
Ushinzwe Tekinike muri Netball nawe yakurikiranaga byose yandika
Nyuma y’imikino habayeho gutega amatwi abayobozi
Umuyobozi wa St Vincent yatanze impanuro ku bakinnyi
Hon Senateri yashimiye byimazeyo abitabiriye kandi abasaba gukomeza gukunda umukino

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *