Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wasabye Ukraine kongera ingufu mu guhangana na ruswa

Perezida wa Komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, yahamagariye Ukraine kwihutisha amavugurura mu kurwanya ruswa, yizeza ko iki gihugu kuzashyigikirwa na bigenzi bacyo binyamuryango mu nzira nzira ndende igana mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

von der Leyen yashimye ivugurura rimaze gukorwa ndetse n’inzego zashyizweho kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurwanya ruswa. Ibi yabigarutseho kur’uyu wa gatanu ku ya 1 Nyakanga(7) 2022, mu kiganiro yahaye abadepite bo muri Ukraine.

Yavuze ko”Ariko ntimwibagirwqe ko ibigo bikeneye uburyo bwo gukora ndetse n’abantu bakwiriye kuba mu nshingano zabo.”

Yongeyeho ko “Birakwiye ko umuyobozi mushya w’ubushinjacyaha azobereye mu kurwanya ruswa ndetse n’umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu cya Ukraine gishinzwe kurwanya ruswa azashyirwaho vuba bishoboka.”

Ku bijyanye n’umushinga wo kuvugurura Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, yasanze “ari ngombwa gutanga, binyuze mu mategeko, uburyo bwo gutoranya abacamanza”.

Ku bijyanye no kuvugurura urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, Ursula yavuze ko ari ngombwa binyuze mu nzira y’amategeko, no gutoranya abacamanza.

Haracyari inzira ndende

Perezidante wa EU yavuze ko Ukraine yemeje itegeko rigamije gukuraho ingaruka zikabije za oligarach ku bukungu, ariko asaba ko iki gihugu cyakurikiza ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ursula von der Leyen yasabye kandi ko hashyirwaho itegeko rigenga itangazamakuru, irihuza amategeko ya Ukraine akurikije amahame y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kandi rigaha inzego zigenga zigenzura itangazamakuru uburyo bukenewe.

Abayobozi b’ibihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nibwo bemeje Ukraine nk’umukandida mur’uyu muryango.

Ursula von der Leyen yavuze ko “Inzira iri imbere izaba ndende, ariko Uburayi buzabana namwe mu ntambwe zose, nubwo byatwara igihe kirekire, guhera mur’iyi minsi y’intambara kugeza igihe muzinjirira mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi”.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *