Ubuyobozi burashinjwa gutiza umurindi ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa hagati y’abashakanye

Abaturage bo mu murenge wa Kigoma baravuga ko ihohoterwa rikorerwa hagati y’abashakanye ritizwa umurindi no kuba abayobozi bamwe bagenda gahoro mu gukemura ikibazo cy’abagabo babaregera iyo bakubiswe n’abagore babo. Ni nyuma yaho mur’uyu murengeumugore atereye icyuma umugabo we. Icyakora ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ikibazo cy’abantu babiri, ari bo baba bafite umuti wo kugikemura.

Bamwe mu batuye uyu Murenge wa Kigoma bagaragaza ko kuba ubuyobozi buregerwa ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko ntibugire icyo bukora bikomeza gutiza umurindi ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa hagati y’abashakanye.

Umugore umwe yagize ati : “ujya kumva, ukumva ngo yamukubise !ukumva ngo umugabo yahukanye ! Ukumva ngo umuryango wamugaruye noneho bakamubwira bati nk’umuntu w’umugabo wahukana ute, hatagiye umugore ! Urebye ubuyobozi buri kurobanura ku butoni kuko iyo butaza kurobanura ku butoni, uko bafata abahobotera umugore byihuse, n’umugore wahohoteye umugabo yafatwa byihuse.”

Yongeraho ko “ bumva ikibazo cy’abagore kurusha icy’abagabo. Umugore akibita ate umugabo kugeza ubwo amujujubwa akamugeza mu giterane cy’abagabo akamukubitiramo, ubwo mwe mumva byoroshye ?!”

Undi yunze murye ati : “ muri aka gace hari ikibazo cy’uko umugore yateye umugabo we icyuma. Noneho natwe tukibaza tuti ese umugore ukubita umugabo,kubera iki umugore ! Bakwiriye ikosora, noneho leta ikareba uko yakemura kiriya kibazo cy’aba bantu. Kuko ubona ko ari ihohoterwa riteye ubwoba.”

Uretse aba bagore bagaragaje uburemere bw’ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko bakirengagizwa, ku ruhande rw’abagabo bemeza ko bakorerwa ihohoterwa ariko badakunda kubivuga kuko ibyo bitakirwa.

Umwe yagize ati : “Umugabo ntashobora gukubitwa n’umugore ngo najya kurega icyo kibazo bacyakire. Kandi iyo umugore cyangwa umukobwa ahohotewe, umugabo arara muri RIB.”

Kubera iyi mpamvu, umugore umwe yagize ati :“Ndashaka ko uyu mugabo arenganurwa kuko ririya ni ihohoterwa ry’abagabo riteye agahinda, kuko batarenganuye abagabo ni ukuvuga ko byaba ibintu bikomeye cyane kuko abagabo baba basuzuguritse.”

Icyakora Dukundimana Cassien ; uyobora umurenge wa Kigoma, ntiyemeranya n’ibivugwa n’aba baturage ayobora bashinja inzego z’ibanze kurebera ihohoterwa rikorerwa abagabo.

Ati :“Ihohoterwa ry’abagabo rirahari ariko n’abavuga ko hari irimenyekana ntihagire ikirikorwaho ntabwo aribyo kuko tugira umugoroba w’imiryango. Imiryango ifitanye amakimbirane ubu yahawe umwihariko. Ikindi dukangurira buri wese wahohotwe, yaba umugore cyangwa umugabo, kwitabaza inzego z’ubutabera kugira ngo zibafashe.”

Dukundimana anavuga ko ubusanzwe ikibazo cy’abantu babiri bakwiye kucyikemurira.

Ati :“Ntabwo rero twavuga ngo hari umwihariko w’abagore cyangwa uw’abagabo kuko burya ikibazo cy’abantu babiri akenshi nibo aba bafite urufunguzo rw’igisubizo. Bisobanuye ko rero kuba hari umugabo umwe cyangwa babiri bafite ikibazo batabigira rusange ko hari abagore bahohotera abagabo, kandi inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ndetse n’iz’ubutabera turafatanya ku buryo ibyo bibazo bikurikiranwa.”

Nubwo bimeze bitya, abaturage bakomeza gusaba ko muri uyu Murenge bakumvwa, bakavuga ko kuba basabwa gutangira amakuru ku gihe, bakabikora ariko ntihagire igikorwa kugeza ubwo umuntu atera undi icyuma, birushaho kubababaza. Bavuga ko nibikomeza uko bizarushaho kongera umubare w’abicwa, ndetse binatere ubupfubyi, n’ibindi bibazo…..

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *