Irushanwa Nyafurika rya Taekwondo rizabera mu Rwanda rizatwara miliyoni 500

Shampiyona Nyafurika izabera mu Rwanda hagati y’itariki ya 13 – 17 Nyakanga muri BK ARENA rizatwara arengaho gato miliyoni 500, ariko iyo tuvuga ibizagenda ku irushanwa byagombye kureberwa mu ishusho ngari cyane bitari imibare gusa ahubwo harimo ubumenyi,ubushobozi umwanya kwitanga kuri buri wese kugira ngo bigende neza.

Bitewe nuko tuzakira ibihugu 40 hamwe n’abakinnyi bagera kuri 578 buri kipe ikazitegera ikicumbikira hari byinshi bazasiga mu gihugu ndetse bazanatemberezwa ahantu nyaburanga, bityo hari ikigo cy’Iterambere twasuye tuganira kuri iri rushanwa badufasha mu mibare no kuyibara, twasanze ibizatwara iri rushanwa ari ¼ cyibyo ruzungukira mu gutegura iri rushanwa.

Umuyobozi w’irushanwa Nyafurika rya Taekwondo Bwana Bagabo Placide avuga ko mu byumvikane bagiranye na BK Arena ni uko kwinjira mu irushanwa ku banyarwanda bazashaka kurikurikira bizaba ari ubuntu.

Agira ati “Mu biganiro twagiranye na BK Arena kugira ngo bamenye abantu binjiye hari uburyo tuzakoresha kugira ngo abantu bajye binjira, hari amatike tuzajya dutanga ariko atishyura kugira ngo tubashe kumenya umubare winjiye”.

Mu bihugu byitezwe kuzitwara neza mu bizaza mu Rwanda twavuga nk’Ibihugu by’Abarabu ubu Misiri niyo imaze iminsi itwara ibikombe ku mugabane w’Afurika, ariko twavuga n’ibindi bihugu bifite abakinnyi batwaye imidari ku rwego rw’isi ndetse na Olimpike kandi bazaza nka Niger, Cote d’Ivoire na Gabon.

Ikindi kwakira iri rushanwa ni umwanya mwiza, kuko inteko rusange ya Taekwondo African Union izakorera inteko rusange yayo mu Rwanda ku buryo tuzaba dufite ndetse n’Umuyobozi wa Taekwondo ku rwego rw’isi nawe uzayitabira.

Martin Koonce wayoboye Taekwondo akaba ni umwe mu bayitangije mu Rwanda nawe ubu tumwita Sogokuru wa Taekwondo akaba nawe ubu yaratashye iwabo muri USA, ariko turimo kuvugana nawe ashobora kuzaba ari hano mu Rwanda mugihe cy’iryo rushanwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *