Urubyiruko rugomba gusobanurirwa ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’akamaro kabyo

Mu bantu 37 higanjemo urubyiruko batemberejwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kugira ngo berekwe ibyiza biyitatse, maze basobanurirwe akamaro kayo n’ibyiza byo kuyibungabunga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCCOR Ange Imanishimwe asobanurira abagiye gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe
Umuhuzabikorwa wa Trocaire Marie Louise Umuhire nawe yasuye Nyungwe

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango BIOCCOR ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ukanateza imbere abaturage, bakaba bafatanyije na Trocaire hamwe na JOA, bagamije gusobanurira abari kubyiruka uko bakwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’akamaro kabyo ku isi no mu mibereho ya Muntu.

Abo bantu bose batemberejwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni abafasha myumvire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bo mu Mirenge ikikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ya Uwinkingi na Buruhukiro yo mu Karere ka Nyamagabe na Kivu yo mu Karere ka Nyaruguru.

Nyuma yo kuyitemberezwa bagaragaje ko hari byinshi bungutse kandi bizabafasha mu bukangurambaga basanzwe bakora mu mirenge yabo, kuko bizabafasha gusobanurira abaturage urusobe rw’ibinyabuzima, hari benshi bari bafite amatsiko yo kumenya ikiraro kinyura mu Kirere ariko basohotse muri Nyungwe basobanukiwe nibyacyo.

Umuhuzabikorwa wa Trocaire Marie Louise Umuhire yatangiye avuga ko bifashisha imiryango ikorera mu turere Trocaire ikoreramo harimo BIOCCOR na UNIKOPAG kuko babatera inkunga maze bagashyira mu bikorwa imishinga baba bateguye.

Agira ati “ Tubafasha mu kuzamura  imyumvire hanyuma tugakorana niyo miryango byahafi mu bijyanye no gushyira imishinga iba yakozwe mu bikorwa, ndetse bikaba bigaragara ko twitabiriye igikorwa cyo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe nubwo byateguwe na BIOCCOR, ubu nkanjye wagize amahirwe yo kujyana nabo nkinjira muri Nyungwe mfite byinshi byo kuvuga kuko dufasha kubungabunga Nyungwe ariko hari ibyo nzi nabonyemo ndetse n’ubwiza bwayo”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ umuryango BIOCCOR Imanishimwe Ange yatangiye avuga ko habaye igikorwa cyo gufata abo bakorana byahafi aribo abafasha myumvire mubijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bagiye bari mu mirenge itandukanye bakoreramo.

Umuyobozi wa BIOCCOR yasobanuye akamaro ko kubungabunga ibyo uzi neza

Agira ati “Dukorera mu mirenge ibiri y’Akarere ka Nyamagabe ariyo Uwinkingi hamwe na Buruhukiro, ndetse tukanakorere mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kivu, aho muri iyo mirenge dufitemo abantu baduhagarariye kandi bakanigisha abaturage kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, twashatse ko bamenya neza ibiri muri Nyungwe kuko tubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu nkengero za Nyungwe ndetse no muri Nyungwe imbere ariko abenshi bari batarageramo”.

Yakomeje avuga ko ku nkunga ya JOA na Trocaire habayeho ko urubyiruko ndetse n’abakuze barimo abagabo n’abagore abasore n’abakobwa  bose babasha gusura Nyungwe, kuko basuye ikiraro cyo mu bushorishori ariko bakaba bagiye babona n’inyamaswa zitandukanye.

Zimwe muri izo nyamaswa twavuga nk’Ifumberi aho yarishaga ku muhanda habonetse ibyondi, imihari ndetse n’Inkote izo zose zikaba zatumye bashira amatsiko bari bafite, ikindi babonye amoko menshi y’ibiti, ndetse abasanzwe bafasha ba mukerarugendo nabo batubaye hafi mu kudusobanurira impamvu zo kubungabunga Nyungwe hamwe n’inyungu Igihugu gifitemo ariyo igaruka ikagera kubaturiye Nyungwe.

Inshingano za BIOCCOR zo kubungabunga Nyungwe buriya tuzigeraho binyuze mu bukangurambaga ndetse no guteza imbere abantu bubakirwa ubushobozi, kuba babashije gusura Nyungwe ubwabyo ni ubushobozi bubakiwe mu by’ubwenge hamwe n’ubumenyi, ariko hari na gahunda yo kubaha ibikoresho batangiye kubaha bituma bakomeza kugenda bavuga ndetse banigisha n’abaturage.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *