Imikino Nyafurika muri Taekwondo iteganijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 13-17 Nyakanga 2022 izitabirwa n’ibihugu 40 mu gihe umwaka ushize ubwo yaberaga I Dakar muri Senegal hari hitabiriye ibihugu 32.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kamena 2022 cyayobowe n’Umuyobozi wa Shampiyona Nyafurika muri Taekwondo Bwana Bagabo Placide wigeze no kuyobora iri shyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo arashima uko imyiteguro yaryo igenda kuko ibisabwa byose byamaze kuboneka.
Umunyamabanga muri Taekwondo yatangiye ashimira itangazamakuru ridahwema kubaba hafi mu gutangaza ibikorwa by’irishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, akaba yarahagarariye Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Taekwondo utarabashije kuboneka kubera izindi nshingano.

Agira ati “Uyu mutoza w’Ikipe y’Igihugu yari azanzwe atoza hano mu Rwanda ariko akaba ari ubwa mbere agiye kuyitoza mu buryo bufatika kandi ukurikije imyitozo atanga bitanga icyizere ko hari imidari izasigara hano mu Rwanda”.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Jeong JI-Man Ntwari avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi y’abakinnyi bari mu bizamini ariko iyo babonetse bakora imyitozo ishimishije, ikindi yagarutseho naho bitoreza naho hagiye habagora ariko ubu bafite aho bitoreza kandi nawe abona bazatanga umusaruro mwiza.


Agira ati “Twabanje kwitoreza muri Kaminuza ya Gikondo ariko hari hatoya ariko ubu twabonye aho twitoreraza Kimihurura Gym kandi ni heza ndetse ni hanini ku buryo ubu imyitozo igenda neza, tukaba twizeye ko hazaboneka aho imyitozo izajya ikorerwa nihaboneka inkunga yo kwubaka inzu y’imyitozo ya Taekwondo”.
Bagabo Placide umuyobozi w’irushanwa rya Taekwondo Nyafurika ashimira Minisiteri ya Sport kuba yarafashe iya mbere mu kubatera inkunga kandi nubu ikaba ikomeje kubaba hafi no munama zuko irushanwa rizagnda neza.

Agira ati “Kuba irushanwa rizabera muri BK ARENA nabyo ni ibyo kwishimira kuba barahaduhaye kandi ayo makipe yose uko azaza azabona aho akinira ndetse kubijyanye naho bashobora kuzakorera imyitozo burya umukino wa Taekwondo iyo ubonye aho ushyira tapi yawe ubwo ikibuga kiba cyabonetse niyo mpamvu ubuyobozi bwa BK Arena bwatwemereye ko kumpande y’inzu izakinirwamo hejuru hashobora kuzakorerwa imyitozo”.
Mu bihugu 40 bizitabira iri rushanwa bizazana abakinnyi bagera kuri 578 kuri gahunda yari yatanzwe nuko irushanwa ryagombaga kwakira abakinnyi 500 none harenzeho abakinnyi 78 ibintu byo kwishimira ko umubare wiyongere.
@Rebero.co.rw