Soudan yatangije urugamba ku mupaka wayo na Ethiopia

Ubuyobozi bwa Ethiopia bwatangaje ko ingaboza Sudan zatagiye kurasa intwaro zikomeye mu bice byo mu burasirazuba bihana imbibe na Ethiopia. Uru rugamba rwa Sudan kuri Ethiopia rutangijwe nyuma yaho Sudan itangarije ko izahorera abasirikari bayo bishwe bivugwa ko barenze imbibi z’igihugu cyabo,Ethiopia yahakanye kugira uruhare mu iyicwa ryabo ariko ivuga ko hari abapfuye nubwo itasobanuye neza umubare wabo.

Kur’ubu ibi bihugu byari bisanzwe birebana ay’ingwe byongeye kuba ibindi ku mipaka ibihuza.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko ku wa 28 Kamena (6) 2022, Sudan yahise itangiza urugamba ndetse ita muri yombi Jabal Kala al-Laban, mu bice byegereye umupakandetse hakurikiraho iraswa ry’urufaya rw’amasasu , ndetse n’indege nkuko bitangazwa n’uwo mu nzego za gisilikari za Sudan ariko wanze kugaragaza imyirondoro ye kuko adafite uburenganzira bwo kuvugira inzego mu itangazamakuru.

Ubusanzwe Ethiopia na Sudan basanzwe bafitanye amakimbiranye ashingiye ku butaka bwa El-Fashaga bungana na 250 km² , ndetse mu byumweru bishize ahabayeho gushyamirana kwahitanye ubuzima bwa benshi, abandi barakomereka barimo abaturage bahinga ubwo butaka.

Ku ya 15 Ukuboza(12) umwaka ushize, nabwo ibibazo byafashe indi ntera ubwo abasirikari ba Soudan bari ku burinzi nijoro baguye mu gico cy’ingabo z’abanya-Ethiopia, bigatuma bane barimo umusirikari mukuru bapfa, abagera kuri 20 barakomereka.

Ingabo za Sudan zahise zisezeranya kuzihorera. Ku ya 28 Ukuboza (12) umusilikari mukuru muri iki gihugu yatangaje ko bari kugenzura ako gace kose kari mu biganza by’ingabo za Ethiopia.

Uretse ibi bihe kandi hashize imyaka myinshi ibi bihugu byombi bihanganye ndetse hari n’ikibazo gishingiye ku rugomera Ethiopia yubatse ku mugenzi wa Nil.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *