Inkunga yashyikirijwe Ibuka izabasha gufasha abacitse ku icumu kwiteza imbere mu buryo burambye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (RCSP) ifatanije n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NINGO) hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) bakoze igikorwa cyo Kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 ku nshuro ya 28.

Iyi miryango hamwe n’Urwego rw’Imiyoborere bakaba bahuriye ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, aho bibutse ndetse bashyira indabyo ku mibiri iharuhukiye, kandi basobanuriwe n’ubusitani buhari bubumbye amateka yabazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94.

Ibuka yashyikirije inkunga ingana na Miliyoni 8 z’amanyarwanda yo gufasha abacitse ku icumu kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buryo burambye, babongerera igishoro kubafite ubucuruzi cyangwa se babashe kubahangira ibyo bagomba gukora ariko biturutse muribo ubwabo.

Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta (RCSP) yavuze ko imiryango abereye umuyobozi ari umufatanyabikorwa ukomeye kuri Leta kuko bakorana n’abaturage umunsi ku wundi, kandi nta terambere wageraho udafite amahoro.

Agira ati “Kubera Jenoside yakorewe abatutsi umuryango Nyarwanda warangiritse, bityo hakaba hari imiryango ifatanya na Leta mu gufasha abarokotse Jenoside kubafasha mu bijyanye n’isana mitima, kwiyubaka, kandi hari n’imiryango iri mu bikorwa by’imiyoborere, kuko kugira ngo Jenoside ibe nuko imiyoborere itagenze neza, ndetse tukaba dufite n’imiryango yo kubaka ibijyanye n’uburenganzira bwa Muntu, iyi miryango yose ikaba ihuriza hamwe kubaka Sosiyete Nyarwanda kugira ngo nayo ibashe gutera imbere”.

Umutangabuhamya Karasira Venuste w’imyaka 70 warokocyeye Nyanza ya Kicukiro, mu buhamya bwe yavuze ko imvura yaguye mu kwezi kwa kane muri 94 nta bundi arongera kuyibona kuko yari nyinshi cyane, kandi iyo mvura yabaye inzira yo kurokoka kwa bamwe.

Agira ati “Imvura iyo yagwaga ari nyinshi nibwo nabonaga inzira yo kunyuramo mu gihe abicanyi bayugamye cyangwa se bayitinye ubwo nibwo nabonaga inzira, Imiryango mpuzamahanga kuba yafatanije n’abandi gutegura uyu munsi twibuka ndayishima kandi bakomereze aho, kandi bari munzira nziza kuko bafatanije na Leta, Leta yacu yita ku banyarwanda naho imiryango mpuzamahanga yadutereranye yo niyo kugawa kuko yadusize mu bikomeye, ariko turashimira ingabo zahoze ari iza RPF zaturokoye”.

Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga (NINGO) Madame Marleen Levina Masclee avuga ko amaze imyaka 9 mu Rwanda ariko iyo hageze igihe cyo kwibuka agira imbamutima na gahinda kubyabaye mu Rwanda.

Agira ati “Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga mpagarariye bahora bazirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 hamwe n’abacitse kw’icumu, iyi miryango uko ari itatu twihurije hamwe ngo twibuke ku nshuro ya 28 kugira ngo duhe agaciro abagore abagabo abana b’inzirakarengane bambuwe ubuzima bwabo ntacyo bakoze. Nkaba nshimira Venuste waduhaye ubuhamya kandi ibi yatubwiye byari iby’ingenzi, ariko reka dushyigikire abamugaye ndetse dutere inkunga abagore babone ibyo bakore bityo tubaremere”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi  ashima  iyi miryango itegamiye kuri Leta kuba yarahurije hamwe iki gikorwa.

Agira ati : “Uyu munsi ndashima uruhare imiryango itegamiye kuri Leta mu kunga abanyarwanda, kuko ubumwe bw’abanyarwanda ari iterambere rirambye kandi ikaba yatanze inkunga yo gufasha abacitse ku icumu kwongera gusubira mu mirimo, ndetse no kubaremera kugira ngo nabo babashe gukomeza kugira imibereho ibereye umunyarwanda”.

Iyi miryango itegamiye kuri Leta kuba ifite ihuriro bahuriramo yaba iyo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga twasanze guhuriza hamwe tukibukira hamwe aribyo byaba byiza, ahubwo turashaka kubyagura ku buryo ubutaha tuzongeramo n’ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere kuko hari henshi duhurira hamwe mu miryango yacu.

Andi mafoto yo kwibuka Nyanza ya Kicukiro

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *