Impuguke muri politike mpuzamahanga ziravuga ko kuba u Rwanda ruyoboye umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth ndetse n’urw’igifaransa (OIF) ari abanyarwanda bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye muri 2050, ndetse no kwangura ububanyi n’amahanga n’ibindi bihugu.

Muri manda y’imyaka 2, Umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame agomba kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth, mbere yuko inama y’ibihugu bigize uyu muryango yongera guterana.
Izi nshingano yahawe zije zisanga umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, nawe ayoboye umuryango w’ibihugu bikoresha urirmi rw’igifaransa OIF, aho manda ye iri kugana ku musozo. Gusa Mushikiwabo ahabwa amahirwe yo kongera kuyobora uyu muryango mu gihe cya manda y’indi myaka 4 iri imbere.
Kuba u Rwanda ruyoboye iyi miryango uko ari ibiri kandi ikomeye mu isi, mu mboni z’abasesenguzi muri politike mpuzamahangabasanga ari inyungu ikomeye u Rwanda rufite mu kwihutisha gushyira mu ngiro gahunda n’intengo rwihaye.
Dr. Ismeal Buchanan ni impuguke muri politike mpuzamahanga. Avuga ko “Ibihugu biri muri Commonwealth si ko byose biri muri OIF. Rero harimo ibihugu bifite ubukungu bwateye imbere n’ibimaze kugira aho bigera, U Rwanda narwo rwakwigiraho byinshi. Harimo Ubwongereza, Australia, Ubufaransa…byateye imbere kurusha ibindi.”

Yongeraho ko “U Rwanda rero ni igihugu kiri muri bitoya ariko bimaze kugira aho byigeza ariko bitabujije ko rwakwigira kuri ibyo bihugu…ndetse n’imishinga myinsi iyo miryango iba ifite ikayigeza ku banyarwanda kandi ku banyarwanda bafite viziyo 2050.”
Uretse n’inyungu mu bukungu, Buchanan anagaragaza ko mu bubanyi n’amahanga, u Rwanda rushobora kuzagura imbibi zarwo ndetse n’imikoranire myiza mu bya politike n’ibindi bihugu.
Ati : “Harimo impande zombi. Ku Rwanda, kuba ruri mu ruhando rw’amahanga icyo bita dipolomasi cyangwa se imibanire n’u Rwanda n’ibindi bihugu. Inyungu rero zikomeye ni ukuba hari ibindi bihugu bishobora kumenyana n’U Rwanda, bikagirana amasezerano mu butwererane n’ibindi.”
Yongeraho ko “Ndetse bikaba byagirana amasezerano y’uburyo bihaha bikura mu Rwanda, ibyo byakwigira ku Rwanda kuko ntabwo arirwo rwakura ahandi…ibyo rero numva aribyo bikomeye kandi u Rwanda rufite icyerekezo mu bukerarugendo, mu bukungu, mu bubanyi n’amahanga, kandi rufite za Ambassade kandi byerekana ko u Rwanda rushobora no gufungura izindi ahandi nabyo bikazifungura mu Rwanda.”
Louise Mushikiwabo uyoboye umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, biteganyijwe ko mu kwezi kwa 11 uyu mwaka aribwo manda ye izarangira. Gusa ahabwa amahirwe yo kuba yakongera gutorerwa kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

Ni mugihe Perezida Paul Kagame, we azayobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, kugeza inama y’ibi bihugu yongeye guterana hagashyirwaho undi muyobozi uzamusimbura.
@REBERO.CO.RW