Ethiopia yahakanye kwica abasirikare ku mupaka, mu gihe Sudan yahamagaje ambasaderi

Sudan yahamagaje ambasaderi wayo muri Ethiopia inatumiza ambasaderi wa Ethiopia, mu kwamagana ibivugwa ko ari iyicwa ry’abasirikare barindwi ba Sudan mu karere k’umupaka. Ethiopia yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko igisirikare cyayo atari cyo cyakoze ubwo bwicanyi.

Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yavuze ko ibabajwe n’ibura ry’ubuzima ryabayeho ku ya 22 y’uku kwezi kwa Kamena(6), ariko ntiyavuga umubare wabo.

Yanashinje abasirikare ba Sudan kuba ari bo batumye ibyo bibaho ubwo bambukaga umupaka bakajya ku butaka bwa Ethiopia bafashijwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Muri iryo tangazo, Leta ya Ethiopia yanavuze ko ibyo byahimbwe ku bushake hagamijwe guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Ku cyumweru, igisirikare cya Sudan cyavuze ko abasirikare bayo bafashwe bugwate nyuma bakicwa, imirambo yabo ikamurikwa ku karubanda. Igisirikare cya Sudan cyasezeranyije ko hazabaho kwihimura kuri ubwo bwicanyi, ariko nticyavuga ingamba kizafata cyangwa se uburyo izihimura kuri Ethiopia.

Ubushyamirane bumaze igihe bwariyongereye hagati ya Ethiopia na Sudan bushingiye ku karere k’ubuhinzi ka al-Fashaga kari hafi y’umupaka w’ibi bihugu byombi.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, hagiye habaho gukozanyaho hagati y’abasirikare ba Ethiopia n’aba Sudan, ariko ubushyamirane bwafashe indi ntera mu mwaka ushize.

Amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono n’impande zombi mu mwaka w’ 2008 yananiwe gukemura iki kibazo. Ibi biza byiyongera ku kuba ibi bihugu bisanzwe
binafitanye ubushyamirane bushingiye ku rugomero rw’amashanyarazi Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *