Bahangayikishijwe no kwiyongera k’ubupfubuzi kubera kutuzuza inshingano kw’abagabo bafata ibiyobyabwenge

Bamwe mu bagore baravuga ko bahangayikishijwe n’ubupfubuzi buri kwiyongera cyane bitewe na bamwe mu bagabo basaritswe n’ibiyobyabwenge ntibagire icyo babamarira mu gikorwa cy’abashakanye. Ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko bugiye kurushaho kwegera imiryango iki kibazo kigaragaramo mu rwego rwo gushaka umuti urambye.

Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babo babakorera ihohoterwa iyo bari mu buriri ku bijyanye n’igikorwa cy’abashakanye. Ni ihohoterwa akenshi ridakunda kuvugwaho mugihe kandi riba rihangayikishije, cyane cyane abo mu ngo zifite abishora mu biyobyabwenge nk’inzoga z’inkorano n’ibindi….

Umwe mu bagore baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati : “kuva umugabo yatangira kwinjira muby’ibiyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi ! N’igihe abyukiye ni uguhita akujyaho, nta kuvuga ngo aragutegura. Nta byishimo nzi kuko nta bubobere buba bwaje ? Reka da ! Njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yabaga yangiyeho tutabyumvikanye. Nta munezero na muke wabona.”

Undi ayi : “Njyewe ni ukuza akambwira ngo mpereza ubwo busa bwawe ! Mpereza wa imbecile we ! Noneho wenda agatangira afite imbaraga, n’umugore ukumva ubushake buraje noneho we agahita acika intege wowe ugasigarana uburibwe.”

Yongeraho ko “Usigara nyine wumva ugishaka umugabo noneho wanamureba kuko nta kintu akumariye ukamuhindura igicucu…ndetse ukabona ntanicyo amaze ! Mpa numva nanjye namuca inyuma nkajya kureba abanezeza kuko we aba atabibashije . ngo ni abapfubuzi numva aribo nakwisangira kuko we nta kintu aba yamariye.”

Aba bagore bavuga ko bifuza gufashwa iki kibazo kigacika, bagakora bakiteza imbere. Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, avuga ko gucika kw’ iki kibazo bisaba yuko ubuyobozi buzarushaho kwegerera imiryango kigaragaramo, ariko nabo basabwa gutinyuka bakabivuga.

Yagize ati :“Ni ikibazo gikomeye kuko mugira ngo ube umugore n’umugabo ni uko hari ikibahuza. Iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu anayamenye. Kubera abagabo, ingo ziri gusenyuka ! Ntabwo navuga ngo ni bihangane kuko kwihangana ni ijambo rikomeye.”

Yongeraho ko “ Twebwe nk’abayobozi ni inshingano kugera muri izo ngo kuko urumva umuntu usinzirira aho ari n’izindi nshingano ntiyazuzuza kuko nta kindi aba atekereza, aba yasinze ubwenge bwe bwayobye. Bisaba ko abantu bavuge, abayobozi tugere kuri izo ngo kuko ntabwo umuryango watekana. Biba bibica mu mutwe ndetse n’imbaraga z’umubiri zigashira.”

Mu karere ka Huye, ubu imibare igaragaza ko mu bigo bifungirwamo by’agateganyo bizwi nka transit center harimo abagera ku 180 bakurikiranyweho kwenga, gucuruza no guhererekanya ibiyobyabwenge.

Gusa aba bagore bakorerwa iri hohoterwa ryo mu buriri bakifuza ko mu bwoko bw’ihohoterwa buvugwa n’iri ryajya rikomozwaho cyane, kugirango abaribakorera bumve ko ryahagurukiwe ndetse kahabaho no guhana aho bibaye ngombwa.

Umwe ati : “ Niba sanze ngaburira inka cyangwa nuhagira abana ni uguhita amfata ngi ngwino umpereze !”

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *