Ni imikino yabaye kuri uyu wakabiri taliki ya 21 Kamena 2022, umukino wabanje wahuje INGENZI HEROES n’AMASIMBI HAWKS ni umukino watangiye kw’isaha 09:30, Amasimbi niyo yatangiye akubita udupira (Batting),mugihe Ingenzi bwatangiye batera udupira (Bowling).

Igice cya mbere cyarangiye Amasimbi ashyizeho amanota 106 muri Overs 20,abakinnyi 7 b’Amasimbi nibo basohowe n’abakinnyi b’Ingenzi (7 Wickets)

Ingenzi yasabwaga amanota 107 kugira ngo itsinde uyu mukino,ntibyigeze biyorohera kuko umukino warangiye itsinze amanota 86 muri Overs 20,ndetse abakinnyi 3 basohorwa n’Amasimbi.
Amasimbi Hawks ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 20
Umukino wa kabiri Amasimbi yakinnye n’ikipe y’Ingabo,ni umukino watangiye kw’isaha 13:30 z’igicamunsi, Amasimbi yatangiye abatinga akaba yashyizeho amanota 100 muri Overs 20, abakinnyi 6 bakaba aribo basohowe n’ikipe y’Ingabo

Ikipe y’Ingabo Knight ikaba yashyizeho amanota 98 muri overs 20,Amasimbi akaba yasohoye abakinnyi 5 b’Ingabo
Amasimbi akaba yatsindiye ku cyinyuranyo cyamanota 3, iyi mikino ikaba iri kubera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
@Rebero.co.rw