Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma Charles cya Wales, gihagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ya CHOGM arikumwe na Madamu we Camilla, baganira ku mubano ibihugu byombi bifitanye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Igikomangoma Charles cyashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku rugwiro babakiranye mu Rwanda.

Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize, maze bunamira abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye.




@REBERO.CO.RW