Abantu barenga 250 bapfiriye mu mutingito mu ntara ya Paktika muri Afghanistan

Muri Afghanistan, Umutingito w’isi ukaze wishe abantu babarirwa muri 250 ndetse abandi 150 barakomereka.

Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse mu ntara ya Paktika iherereye mu burasirazuba bw’igihugu.

Umutegetsi waho yabwiye BBC ko umubare w’abapfuye barenga 250 kandi ushobora kuza kwiyongera, mugihe hari n’ abandi bantu 150 bakomeretse.

Uyu mutingito w’isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Wumvikanye kandi ahantu h’intera irenga kilometero 500 muri Afghanistan, Pakistan no mu Buhinde, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Uburayi gikurikirana iby’imitingito cya European Mediterranean Seismological Centre, cyasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Iki kigo kivuga ko ababibonye bumvise umutingito mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, no mu murwa mukuru Islamabad wa Pakistan.

Yifashishije Twitter,Umuvugizi wa leta Bilal Karimi ,yagize ati : “Mu buryo bubabaje, mu ijoro ry’ejo habaye umutingito w’isi mubi cyane mu turere tune two mu ntara ya Paktika, wishe unakomeretsa abo dusangiye igihugu babarirwa mu Magana, unasenya inzu zibarirwa muri za mirongo.”

Yongeyeho ko “Turashishikariza ibigo bitanga imfashanyo kohereza amatsinda muri ako karere aka kanya mu gukumira ko haba ayandi makuba.

Uyu mutingito w’isi, wabaye mu masaha yo mu rucyerera ubwo abantu benshi bari bakiryamye, wari uri ku gipimo cya 6.1, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imitingito cya US Geological Survey.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *