Tanzania yegukanye irushanwa ryo kwibuka muri cricket (Kwibuka women’s T20 tournament )

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya, amakipe yombi akaba yakiniraga umwanya wa 1 ndetse n’igikombe cy’uyu mwaka ,ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga , watangiye kw’isaha ya 13:00, Muri uyu mukino Tanzania yatangiye ikubita udupira (Batting ) mu gihe Kenya yatangiye itera udupira (Bowling)

Igice cya mbere (first inning break) cyarangiye Tanzania ishyizeho amanota 114 , muri Overs 20 ,abakinnyi bose uko ari 10 ba Tanzania bose basohowe n’ikipe ya Kenya ( 10 all out Wickets)

Igice cya kabiri cyatangiye Kenya isabwa amanota 115 kugira ngo ibe yegukanye igikombe muri iyi mikino yo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu 1994, ntibyigeze biyorohera kuko ikipe y’igihugu ya Tanzania yasohoye abakinnyi bose ba Kenya(all out Wickets) batabashije gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Tanzania,
Kenya ikaba yashyizeho amanota 70 muri Overs 20
Tanzania ikaba yaratsindiye ku kinyuranyo cy’amanota 44

Ikipe y’igihugu yu Rwanda yakinaga n’ikipe y’igihugu y’Ubugande, amakipe yombi akaba yakiniraga umwanya wa 3,ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga , watangiye kw’isaha ya 09:00, Muri uyu mukino ubugande nibwo bwatsinze toss,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting,cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo kubanza ku Bowling ari nako ishaka uko yabuza ikipe y’u Rwanda gushyiraho amanota menshi,ikipe y’u Rwanda yo yatangiye i Batting inashaka uko yashyiraho amanota menshi,

Igice cya mbere (first inning break) cyarangiye U Rwanda rushyizeho amanota 50 , muri Overs 17 n’udupira 2 abakinnyi bose uko ari 10 b’u Rwanda bose basohowe n’ikipe y’ubugande( 10 all out Wickets)

Igice cya kabiri cyatangiye Ubugande busabwa amanota 51 gusa kugira ngo bube bwegukanye umwanya wa 3 muri iyi mikino yo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu 1994, ntibyigeze bigora ikipe y’Igihugu y’Ubugande kuko muri Overs n’udupira 4 bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Ubugande bukaba bwashyizeho amanota 54 n’abakinnyi 2 basohowe n’u Rwanda

Ubugande bukaba bwatsinze ku cyinyuranyo cya Wickets 8 bityo bwegukana umwanya wa 3 ku irushanwa ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

UKO AMAKIPE YOSE YAKURIKIRANYE

  1. TANZANIA
  2. KENYA
  3. UGANDA
  4. RWANDA
  5. NIGERIA
  6. BRAZIL
  7. GERMANY
  8. BOTSWANA

ABAKINNYI BAHEMBWE

Most promising player: GISELE ISHIMWE
Best Batter: KEVIN OWINO Uganda
Best Bowler: NASRA MASORO Tanzania
Best Fielder: * MWANAIDI AMIMI* Tanzania
Player of the series: QUEENTOR ABEL Kenya

*TEAM OF THE TOURNAMENT *

  1. FATUMA KIBASU (TZD)
  2. KEVIN OWINO (UGD)
  3. CHRISTIANA GOUGH (GAMNY)
  4. QUEENTON ABEL (KNY)
  5. MARIE DIANE BIMENYIMANA (RDA)
  6. NARA NASSORO SAIDI (TZD)
  7. CONSYLATE AWEKONIMUNGU (UGD)
    8.ROBERTA AVERY (BRZL)
  8. SALOME SUNDAY (NGRA)
  9. EVELYNE ANYPO (UGDA)
  10. THAPELO MODISE (BTSWNA)
  11. JANET MBABAZI (UGD)
  12. FLORENCE SAMANYIKA (BTSWNA)
  13. ISHIMWE HENRIETTE (RDA)

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *