Ibyumba by’amashuri 6 n’ubwiherero n’icyumba cy’umukobwa nibyo byatashywe muri APAPEC Murambi

Muri GS APAPEC Murambi kuri iki cyumweru habaye inteko rusange   hanatahwa ibyumba by’igirwamo 6 n’ubwiherero n’icyumba cy’umukobwa.

Urwunge rw’amashuri rwa GS APAPEC Murambi ribarizwa mu karere ka Rurindo rikaba ari ishuri ryatangijwe na babyeyi taliki 01/11/1992 aho ababyeyi bisize hamwe maze bashyiraho  APAPEC Murambi itangirana ikiciro rusange hamwe ni kiciro cyayisumbuye bafite amashami abiri harimo ikiciro cy’indera barezi ndetse nicunga mutungo riza kwegurirwa Leta ku masezerano y’ababyeyi barishinze na Leta mu mwaka 1997.

Kuri iki cyumweru muri GS APAPEC Murambi hatashwe ibyumba by’amashuri bigera kuri 6 byubatswe kunkuga ya Leta ndetse n’imiganda yakozwe na baturage hamwe ninzegi zitandukanye harimo ingabo na Police hanubakwa ubwiherero bugera kuri 12 kandi hiyongeraho n’icyumba cy’umukobwa kifashishwa igihe abakobwa bari mugihe cyabo cy’uburumbuke.

Pasiteri Habimana Belnard umubyeyi urerera muri GS APAPEC Murambi

Iki gikorwa kandi cyahujwe ni nama y’inteko rusange y’ababyeyi baharerera yaherukaga kuba mu mwaka wa 2020 bitewe ni cyorezo cya Covid-19 ikaba yitabiriwe na babye barere muri GS APAPEC Murambi hakaba hatangiwemo ibitekerezo bitandukanye kugirango abana bahiga babashe kubona ireme ry’uburezi ryuzuye

Pasiteri Habimana Belnard umubyeyi urerera muri GS APAPEC Murambi avugako yishimira uburyo abana bafashwe kandiko abona ko ireme ry’uburezi muri GS APAPEC Murambi kuri ubu rihagaze neza.

Belnard nkmubyeyi akomeza vuga ati”Nkanjye urerera hano muri GS APAPEC Murambi mbona uburezi bwahano bufite ireme kuberako niba umwana abasha gutsinda neza kandi agatsindira kumanota yohejuru ibyo nibyo twese nkababyeyi tuba twifuza rero ireme ry’uburezi hano  ni ntamakemwa”

Naho Nyirahabimana Jeannette uyobora komite yababyeyi barerera muri GS APAPEC Murambi kuriwe kubera igihe cyari kimaze hatabaho inteko rusange ihuza ababyeyi yabonaga ari imbogamizi kuberako hari bimwe mubikorwa bitakozwe kuberako nka babyeyi bari bamaze iminsi badahura ngo bagire ibyo bemeza bigomba gukorwa.

Nyirahabimana Jeannette uyobora komite yababyeyi barerera muri GS APAPEC Murambi

Nyirahabimana Jeannette yakomeje agira ati”Hari hashize imyaka yenda kuba itatu tudahura nkababyeyi barerera hano muri GS APAPEC Murambi kandi buriya ibikorwa byinshi byiteza ikigo imbere bishyirwaho n’inteko rusange rero twaherukaga guhura kera kubera Covid-19 rero ubonyeko hari bimwe mubikorwa twemeranyijwe gukora kandi bikazakorwa vuba harimo nko kubaka uruzitiro rw’ikigo kugirango abana bagire umutekano Uhagije”.

Kuri ubu APAPEC Murambi ibarizwamo abana bagera kuri 830 biga bacumbikirwa harimo abakobwa 421 na bahungu 409 biga mu mashami atandukanye nka MPC,MPG,MCE,MEG,HEG na HEL.

Dunia Jean Marie Vianney umuyobozi wa GS APAPEC Murambi yishimira aho GS APAPEC Murambi aho igize ubu kuberako abana bahiga batsinda neza kandi yishimira nibyo bamaze kugera kubijyanye ni bikorwa remezo birimo amashuri mashya bubatse naho abana babahungu barara doreko aho bararaga mbere hari hafashwe ninkongi y’umuriro.

Dunia Jean Marie Vianney umuyobozi wa GS APAPEC Murambi

Dunia kandi yakomeje avug ati”Nyuma yuko aho abana babahungu bararaga hafashwe n’inkongi hagashya kubufatanye nababyeyi na Leta twubatse ahashya bituma tunakomerezaho tuvugurura aho batekera tunubaka ibyumba by’amashuri 6 hamwe n’ubwiherero 12 kandi ntago twanibagiwe umwana w’umukobwa aho twubate icumba cy’umukobwa rero turashimira abadufashije bose”.

Nyuma y’inama y’inteko rusange no gutaha bimwe mubikorwa remezo byubatswe harimo amashuru n’ubwiherero ababyeyi babonye akanya basura abana.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *