Tanzania ikomeje kwitwara neza mw’irushanwa ryo kwibuka muri cricket (Kwibuka women’s T20 tournament )

Ikipe y’igihugu yu Budage yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Botswana,amakipe yombi akaba yakiniraga umwanya wa karindwi,ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga , watangiye kwi saa 09:30, Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze toss,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting,cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo kubanza ku Batting arinako ishaka uko yashyiraho amanota menshi,ikipe y’ubudage yo yarangiye i Bowling inashaka uko yabuza Botswana gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere (first inning break) cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 107 , muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 4 ba Botswana aribo basohowe n’abakinnyi b’ubudage (4 Wickets)

Igice cyakabiri cyatangiye Ubudage busabwa amanota 108 kugira ngo bube bwegukanye umwanya wa 7 muri iyi mikino yo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu 1994, ntibyigeze bigora ikipe y’igihugu y’ubudage kuko muri Overs 16 n’agapira 1 bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Botswana,Ubudage bukaba bwashyizeho amanota 108 n’abakinnyi 4 basohowe na botswana

Ubudage bukaba bwatsinze kucyinyuranyo cya Wickets

Brazil vs Nigeria

Mu mukino wakurikiyeho wo gushaka umwanya wa 5 wahuzaga ikipe y’igihugu ya Nigeria niya Brazil, Nigeria niyo yatsinze toss maze bahitamo gutangira bakubita udupira (Batting ) arinako bashaka uko bashyiraho amanota menshi,
Brazil yo ikaba yarangiye itera udupira ari nako ishaka uko ibuza Nigeria gushyiraho amanota menshi,
Igice cya mbere cyarangiye (first inning) Nigeria ishyizeho amanota 113 muri Overs 20 abakinnyi 4 nibo basohowe n’ikipe ya Brazil (4 wickets)

Brazil yasabwaga amanota 114 kugira ngo ibe yegukanye umwanya wa 5 muri aya marushanwa,ntibyigeze biyorohera kuko muri Overs 20 yarimaze gushyiraho amanota 83 gusa,Nigeria ikaba yasohoye abakinnyi 7 ba Brazil ( 7wickets)

ikipe y’igihugu ya Nigeria ikaba yatsinze kucyinyuranyo cy’amanota 31
Nigeria ikaba yasoreje ku mwanya wa 5 naho Brazil isoreza ku mwanya wa 6

Kuri uyu munsi imikino ikazagukomeza hakinwa umunsi wa 10 w’irushanwa ryo kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, ari nabwo iri rushanwa rizasozwa

U Rwanda rurakina n’Ubugande bakinira umwanya wa 3 barakina kuva kw’isaha 9:00

Kenya yo ikazagukina n’ikipe y’igihugu ya Tanzania bagakinira umwanya wa 1, uyu mukino uratangira kw’isaha 13:00,
iyi mikino yose irabera kuri stade mpuzamahanga ya cricket I Gahanga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *