Muri Rehabilitation Center ya Huye niho ubukangurambaga bwa RBC bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje

Mu kigo cya Gitagata giherereye mu karere ka Huye niho hakomereje ibikorwa byo kurwanya ibiyobya bwenge hakorwa ubukangurambaga bwatangiriye mu karere ka Rwamagana.

Mu rwego rwo gukumira , kurwanya no kuvura uburwayi bwo mutwe buterwa hanini no gukoresha ibiyobyabwenge Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe ubuzima gifatanyije na Minisitire y’ ubuzima, polisi y’ igihugu cyasoje icyumweru cy’ ubukangurambaga cyari kigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Igikorwa bwite cy’ ubukangurambaga cyo kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge mu rwego rw’ igihugu cyabereye ahantu hatandukanye mu gihugu harimo ishuri ryisumbuye, Mu kigo cya Gitagata ndetse kinasorezwa mu Kigo Isange Rehabilitation mu Karere ka Huye.

Mu ijambo ry’ umuyobozi wa Isange Rehabilitation Center , Rwagatare Patrick yatangiye agaragaza ibikorwa by’ ingenzi iki kigo cyakoze kuva cyashingwa muri 2016 bishingiye ku buvuzi rusange ndetse n’ ubumwihariko ku bantu bagiye babatwa n’ ikoreshwa rikabije ry’ ibiyobyabwenge nk’ inzoga, urumogi, mugo,kanyanga, kokayine, mayirungi n’ ibindi byinshi bitaramenyekana hano mu gihugu.

Mu gihe ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge rikomeje guhangayikisha sosiyete nyarwanda ndetse n’ Isi muri rusange , Rwagatare avuga ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira(gucumbikira no kugaburira) abantu 90, cyashoboye gushyiraho serivisi zigezweho zafasha abagenerwabikorwa (abagizwe imbata n’ ibiyobyabwenge).

Ati”Nubwo abantu bashobora gukoresha ibiyobyabwenge bimwe(substances) ubuvuzi bahabwa ntabwo ari bumwe buba butandukanye biturutse ku mpamvu nyinshi kandi haba hakenewe imiti itandukanye n’ abaganga banyuranye harimo(abaforomo, abaganga bavura indwara zo mu mutwe , psychiatres, Psychologues…).

Rwagatare Patrick yakomeje ashimangira ko ku bufatanye na MINISANTE,MININTER,MIGEPROF,POLISI Y’ IGIHUGU ni zimwe mu nzego zifatanyije na Isange Rehabiliation Center mu ntego zayo nyamukuru zo gukumira, kuvura kongera kubaka no gusubiza mu buzima busanzwe abantu bagizweho ingaruka n’ ibiyobyabwenge.

Imwe mu nzobere mu kuvura ibibazo byo mu mutwe ukorera mu Busuwisi yavuze ko ntabwo umuntu wese wafashe ikiyobyabwenge ahita agira ikibazo cyo mu mutwe ariko biterwa no kurenza urugero.

Yashimangiye ko urugendo rwo gukira ikibazo cyo mu mutwe bitewe n’ ibiyobyabwenge ari rurerure ngo kuko gusuzuma urwego umurwayi yabaswe bidahagije.

Ati”Ni ngombwa kumenya neza ko umuntu wese ashobora kwisanga yarwaye mu mutwe biturutse mu gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo burenze urugero niyo mpamvu nifuza ko twese dufatanya muri uru rugamba kandi nemera ko nta gihugu cy’ agahebuzo mu guhashya iki kibazo gihangayikishije”.

Iyi nzobere isanga u Rwanda rufite intambwe ndende mu kongera kubaka no gusubuzi mu buzima busanzwe abantu bari bageze habi n’ ibiyobyabwenge ariko Ubusuwisi bwateye intambwe mu kugabanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cy’ ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobwenge , Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC ,Dynamo Ndacyayisenga yavuze ko bibaje kubona imbaraga z’ igihugu zimirwa ndetse zikanangizwa n’ ibiyobyabwenge.

Ati” Twakagombye gutsinda iki kibazo dufatanyije ubundi tukubaka igihugu kubona rero abantu bafite imbaraga n’ ubwenge bangizwa n’ ibiyobyabwenge biteye agahinda kenshi”.

Iki kigo gitangiye kuba ubukombe mu gufasha abanyarwanda n’ abanyamahanga batarabona iyi serivisi ariko cyakira n’ abantu bazengerejwe n’ ibiyobyabwenge baturuka muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, Burundi,         Uganda ,Cameroun,Ivory Coast  ndetse na Guinea Conakry.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *