Inama Nyunguranabitekerezo ku mukino wa Netball mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022, hateranye inama Nyunguranabitekerezo ku banyamuryango b’umukino wa Netball, ikaba yari inama yayobowe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa mbere Frere Rudasingwa K Camille ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru n’Umubitsi muri iri shyirahamwe rya Netball.

Bimwe mubyo abanyamuryango baganiriye ni uguteza uyu mukino imbere, kuko uyu mukino ugomba kubakirwa ku bana bakiri batoya ndetse no kuwubakundisha kuko aribo bakinnyi bejo hazaza. Ikindi nyuma yo kubona ibyangombwa uyu mukino uragomba gutangizwa ku mugaragaro.

Abanyamuryango bemeje ko uyu mukino uzatangizwa tariki ya 1 Nyakanga 2022, ugatangirizwa mu Karere ka Musanze ahari abana benshi biga mu mashuri abanza bagomba guteganya amakipe azawitabira ndetse n’ibigo by’amashuri asanzwe awukina.

Abanyamuryango bemeje ko kugira ngo uyu mukino utere imbere nuko bagomba kuwitangira, kuko ntabatera nkunga barabona bityo mu banyamuryango bakagira icyo bashyira mu isanduku ry’ishyirahamwe. Ikindi nuko hagomba gutangizwa shampiyona ya Netball.

Iyo Shampiyona ikaba izakurikira kuyitangiza ku mugaragaro, bityo mu kwezi kwa Nzeri hakaba hateganijwe inteko rusange ari nayo izategura iyo shampiyona uko izagenda, umukino kugira ngo urusheho gutera imbere nuko abawuyobora ndetse n’abasifuzi hamwe n’abatoza bateganirijwe amahugurwa mu kwezi kwa cyenda gushira.

Abanyamuryango bakaba baratanze ibitekerezo bitandukanye ariko cyane cyane bose bahuriza hamwe kuzamura uyu mukino, kuko usanzwe ukinwa mu bigo by’amashuri, ikindi cyaganiriweho ni ugushaka abafatanyabikorwa ndetse n’abaterankunga buri munyamuryango akaba yarajyanye inshingano zo gushaka uko umukino warushaho kuryohera abawukurikirana ndetse no kurushaho gukangurira ibigo kugira ngo uyu mukino utangire gukinwa mu bigo byabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *