Umunsi wakane w’irushanwa ryo kwibuka muri cricket (Kwibuka women’s T20 tournament )

Kenya vs Tanzania

Mu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga watangiye kwi saa 09:30,Kenya yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Tanzania , Muri uyu mukino Kenya niyo yatsinze toss,gutombora kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting,cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze Kenya ihitamo kubanza ku Bowling arinako ishaka uko yabuza Tanzania gushyiraho amanota menshi.

Tanzania yatangiye ikubita udupira yasoje Igice cyambere (first inning break)  ishyizeho amanota 153 , muri Overs 20 mugihe abakinnyi 4 ba Tanzania aribo basohowe n’abakinnyi ba Kenya(4 Wickets)

Igice cyakabiri cyatangiye Kenya isabwa amanota 154 kugirango ibe yegukanye uyu mukino, Kenya ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Tanzania kuko Kenya yashyizeho amanota 115 muri Overs ya 20, ndetse Tanzania isohora abakinnyi bose ba Kenya (all out Wickets),

Bityo Tanzania itsinda umukino wayo wa gatatu mu irushanwa ryo kwibuka kucyinyuranyo cyamanota 38

Rwanda vs Ubudage

Mu mukino wundi waberaga muri IPRC ya kigali, wahuzaga U Rwanda n’Ubudage,Ubudage nibwo bwatsinze toss maze buhitamo gutangira Butera udupira (Bowling) arinako bashaka uko babuza urwanda gushyiraho amanota menshi,

Igice cya mbere cyarangiye (first inning) U Rwanda rushyizeho amanota 130 muri Overs 20 abakinnyi 6 burwanda nibo basohowe nabakinnyi bu budage

Ubudage bwasabwaga amanota 131 kugirango bube  bwegukanye itsinzi yuyu munsi, ntibyigeze biborohera kuko muri Overs 20 bari bamaze gushyiraho amanota 78 gusa ndetse urwanda rukaba rwasohoye abakinnyi b’ikipe y’igihugu yu budage,

U Rwanda rukaba rwatsinze kucyinyuranyo cy’amanota 52

Botswana vs Brazil

Mu mikino yabaga ku gicamunsi,  Botswana yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Brazil kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga

Botswana niyo yatsinze toss,guhitamo kubanza gukubita udupira, ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze batangira ba Batting mugihe Brazil yatangiye I Bowling

Igice cyambere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 113 muri Overs 19 n’udupira 2, mugihe abakinnyi bose ba Botswana basohowe na Brazil(all out Wickets).

Brazil yatangiye igice cyakabiri ifite ihurizo ryogukuraho agahigo kashyizweho na Botswana , Brazil yakuyeho agahigo karikashyizweho na Botswana kuko muri Overs 20 ikipe y’igihugu ya Brazil yari imaze gushyiraho amanota 116 muri mugihe abakinnyi 5 aribo basohowe na botswana(5 Wickets)

Ikipe y’igihugu ya Brazil ikaba yatsinze kucyinyuranyo cya Wickets 5

Nigeria vs Uganda

Mu mukino wabereye muri IPRC Kigali,Nigeria yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Uganda,Uganda niyo yatsinze toss maze bahitamo kubanza ku Bowling,Nigeria yo yatangiye I Batting,igice cyambere cyarangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria ishyizeho amanota 43 muri Overs 17 n’udupira 4,abakinnyi bose ba Nigeria bari bamaze gusohorwa na Uganda (all out Wickets)

Ntibyagoye ikipe y’igihugu ya Uganda kugira ngo yegukane amanota y’uyu munsi,kuko muri Overs ya 8 n’udupira 4 bari bamaze gukuraho agahigo karikashyizweho na Nigeria, Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Uganda itsinze kucyinyuranyo cya Wickets 9 Nyuma yo gushyiraho amanota 44

Kumunsi wejo hazakinwa umukino umwe uzahuza ubudage na Tanzania , ukazabera kuri stade mpuzamahanga ya cricket I Gahanga saa 9:30, izi kipe zombi ziraba zikina umunsi wa kane.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *