
Urubyiruko rugomba gusobanurirwa ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’akamaro kabyo
Mu bantu 37 higanjemo urubyiruko batemberejwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kugira ngo berekwe ibyiza biyitatse, maze basobanurirwe akamaro kayo n’ibyiza byo kuyibungabunga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BIOCCOR Ange Imanishimwe asobanurira abagiye gusura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Umuhuzabikorwa wa Trocaire Marie Louise Umuhire nawe yasuye Nyungwe
Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango BIOCCOR ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ukanateza imbere abaturage, bakaba bafatanyije na Trocaire hamwe na JOA, bagamije gusobanurira abari kubyiruka uko bakwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima hamwe n’akamaro kabyo ku isi no mu mibereho ya Muntu.
Abo bantu bose batemberejwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni abafasha myumvire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bo mu Mirenge ik