Rwandair yahagaritse ingendo, Ambasaderi yahamagajwe,M23 umutwe w’Iterabwoba

Guverinoma ya DRC yagize icyo itangaza nyuma yo kubura imirwano mu majyaruguru ya Goma (Nord-Kivu), aho inyeshyamba za M23 zahanganye n’Ingabo za Congo.

Yatumije inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 I Kinshasa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, inama y’umutekano yaguye muri Palais de la Nation.

Impand z’umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo za RDC na Police y’Igihugu,abayobozi ba Sosiyete Civile, Ingabo, abashinzwe umutekano hamwe na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba n’uwimbere mu gihugu, nuw’Ingabo hamwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, bateranye barebera hamwe ikibazo cy’umutekano mu ntara ebyiri kitameze neza.

Ibyatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma kuri Television RTNC Patrick Muyaya ku nama ya mbere mu gihe cy’inama y’umutekano yaguye ibyavuyemo ni ibi bikurikira:

– M23 byumvikane ni umutwe w’iterabwoba havuyemo ibyavugiwe Nairobi

– Guhagarika ako kanya ingendo z’indege y’u Rwanda zazaga muri RDC

– Guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda Vincent Karega

Ibi byemezo bikakaye bikazakurikizwa kubera iyubura ry’imirwano yahuje ingabo za Leta hamwe n’umutwe w’iterabwoba wa M2, bamaze iminsi bahanganye n’ingabo z’igihugu.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *