Imikino ya nyuma muri Basketball African League US Monastir na Petro de Luanda

Imikino ya nyuma yo muri BAL imaze icyumweru ibera mu Rwanda kuri BK Arena irasozwa kuri uyu munsi amakipe akina iyo mikino yanyuma yari yabaye aya kabiri mu matsinda yarimo aho bakiniye, kuko US Monastir yabaye iya kabiri mu itsinda ryakiniye muri Senegal mu gihe Petro de Luanda yabaye iya kabiri mu itsinda rya Nile Conference ryakiniye mu Misiri.

Ikipe ya Zamalek yari ifite iki gikombe kuko niyo yacyegukanye umwaka ushize ubwo cyakinirwaga mu Rwanda itsinze US Monastir ku mukino wa nyuma muri BAL 2021 (Zamalek 76–63 US Monastir), yari imaze imikino 12 idatsindwa muri BAL, ni nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu mu gice cya Nile Conference.

US Monastir ihanganye na Zamalek muri 1/2 cya BAL
Zamalek yari yizeye ko yongera kwitwara neza nkuko umwaka ushize byagenze

Umwaka ushize wa 2021, Zamalek yarangije imikino itandatu, idatsinzwe itwara igikombe cya BAL 2021.Muri iyi mikino ya nyuma ya BAL 2022, yarangije mu itsinda rya Nile Conference idatsinzwe ikurikirwa na Petro de Luanda, yari yatsinze kandi S.L.A.C muri 1/4. Isezererwa muri ½ na US Monastir.

Mu itsinda ryakiniye muri Senegal, ikipe yarangije imikino yayo ari iya mbere ni REG yo mu Rwanda yasezerewe muri ¼ na FAP ya Cameroon yari yabaye iya kane muri Nile Conference, mu gihe ikipe yabaye iya kabiri muri Senegal ya US Monastir ariyo igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo kwihimura kuri Zamalek yahabwaga amahirwe yo kongera kwegukana iki gikombe.

Petro yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino kuko yari hejuru cyane
FAP ya Cameroon nayo yatunguwe no gusezerera REG

Umukino wanyuma uri bube kuri uyu wa gatandatu urahuza US Monastir na Petro de Luanda ukaba uri butangire ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali, amahirwe yo kwegukana iki gikombe arahabwa US Monastir kuko yahangamuye iyari ifite iki gikombe ariko ikibuga cyitangira ibyacyo umukino urarangizwa n’abasifuzi gusa uraba ari umukino ukomeye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *