Irushanwa ry’imikino idaheza mu mashuri (Unified Champion Schools)

Umuryango Special Olympics Rwanda ni Umuryango Mpuzamahanga wita ukanakorera ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe  binyuze muri Siporo, ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda muri 2003, ukaba uri mu bihugu bigera muri 200.

Umuryango Special Olympics ibinyujije mu mushinga wa Unified Champions Schools ( Irushanwa ry’imikino idaheza) mu bana bari mu mashuri, aho abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakina n’abadafite ubumuga bagahurira mu kibuga.

Iyi mikino ikaba yaratangiye mu bigo by’amashuri 110, birimo ibigo 40 byo mu mujyi wa Kigali hamwe n’ibigo 70 byo mu ntara y’iburasirazuba, uyu mushinga ukaba uzakomeza kugera muri Kamena 2023 mu turere 30 tugize u Rwanda.

Umuyobozi wa Siporo muri Special Olympics Muhire Patrick Guevara yavuze uburyo iyi mikino izakinwa ndetse n’imikino batangiriyeho aho bakina umupira w’amaguru,n’imikino ngororamubiri muri Unified Champions Schools.

Agira ati “Mbere twakoraga siporo zihuza abafite ubumuga gusa arizo Tradutional ariko ubu duhuza abafite ubumuga hamwe n’abatabufite . Ubu twatangiye iyi mikino idaheza mu mashuri yo mu karere ka Kicukiro aho twakoresheje ikibuga cya Saint Joseph aho bakina ari abakinnyi 11 ariko abajya mu kibuga ni abakinnyi 7 harimo 4 badafite ubumuga hamwe na 3 bafite ubumuga ukaba ari umukino uhuza abakobwa n’abahungu bagakinira hamwe”.

Umuyobozi wa Special Olympics Pastor Deus Sangwa avuga ko umushinga wa Unified Champions Schools wari umushinga w’imyaka ine ariko kubera icyorezo cya Covid-19 byatumye hari ibihagarara, bityo rero n’ubundi tuzawusoza muri 2023 gusa ubu tukaba dukoresha imbaraga nyinshi kugira duhuze nicyo gihe.

Agira ati “Ubu mu mujyi wa Kigali dukomeje gukora ibitarakozwe icyo gihe aho twakoreye amarushanwa yo mu mashuri 40 mu cyumweru cyashize twakoreye mu karere ka Kicukiro, kuri iki cyumweru tukazakorera mu karere ka Nyarugenge, naho mu ntangiriro z’ukwezi gutaha tukazakorera mu karere ka Gasabo. Kandi nyuma y’amahugurwa yakorewe mu ntara y’Iburasirazuba y’abatoza habayeho gutanga ibikoresho mu bigo by’amahuri 70 kuko nibyo twahereyeho, bityo rero nibamara kubona ibikoresho bya Siporo barahita batangira amarushanwa nabo”.

Yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Kamena 2023 bagomba kuba bashoje mu ntara zisigaye, kuko gahunda yabyo iteguye neza, uyu mushinga ukaba ufite intumbero nyamukuru yo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe bagasabana na abatabufite kuko aribwo babasha kuva mu bwigunge.

Guhera muri uku kwezi kwa Gicurasi hatangiye amajonjora yatangiriye mu mujyi wa Kigali mu bigo by’amashuri uyu mushinga ukoreramo 40, ukaba uzakomereza mu ntara aho biteganijwe ko uzasozwa n’amarushanwa yo ku rwego rw’Igihugu mu kwezi kwa Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali Nyamirambo, kkandi hakaba ari naho hazatoranywa amakipe n’abakinnyi bazitabira imikino y’Isi mu mujyi wa Berlin mu Budage muri Nyakanga 2023.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *