Nord-Kivu: M23 yateye ibirindiro bya FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo

Murukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi, habaye ibitero byungikanyje ku birindiro bya FARDC muri Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, hamwe no mu nkengero za Tchanzu,Runyoni na Kanombe muri Teritwari ya Rutshuro ( Nord-Kivu).

Nkuko amakuru atandukanye atugeraho, izo nyeshyamba zashakaga uburyo zisubiza umusozi wa Tchanzu, Runyoni muri teritwari ya Rutshuru yatakaje mu mirwano bagiranye Yuma y’iminsi itatu ishize.

Andi makuru akavuga ko hari igitero cyateye muri Kanombe muri Teritwari ya Rutshuro, mu birometero nka 12 y’ikigo cya gisirikari cya Rumangabo.

Abaturage ba Bunagana bakaba bagize ubwoba bwinshi kubera uburyo bumva ibibunda biremereye bisakuza, ariko Umudugudu wa Kanombe na Nyesisi muri Gurupoma ya Kisigari,abaturage bakaba bahunze berekeza muri Rugari na Rutshuro mu mujyi.

Uko guhangana kw’ingabo hagati ya M23 n’ingabo za Leta bakaba bageze muri Mwaro hafi y’umuhanda numero 2 muri teritwari ya Nyiragongo.

Andi makuru yizewe akaba avuga ko inyeshyamba zamaze gufata igice gikomeye cya Kibumba bakaba bakomeje berekeza Buhumba bakomeza Goma mu bice bya Nord-Kivu

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Sokola 2 ntabwo yabashije kuboneka kugira ngo aduhe amakuru ahagije yuko guhangana, umuhanda Goma-Rutshuro wongeye gufungwa mu gice cya Kibumba nyuma yo kwongera kwubura imirwano. Imodoka zose zerekezaga muri Grand Nord zafungiwe muri Kibati, kugeza ubu ntayandi makuru avugwa.

Isooko:Radiookapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *