Imirwano ya M23 na FARDC mu nkengero za Goma yatumye abatuye Goma bagira ubwoba

Imirwano yabaye kuwa kabiri mu bice byegereye Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo mu ntera igera kuri 20 km uvuye i Goma yatumye abaturage benshi bava mu byabo inatera ubwoba abatuye uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Mu gihe imirwano yari imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Shangi, Bikenke, Runyoni…ahari ibirindiro by’umutwe wa M23, imirwano yo kuri uyu wa kabiri yumvikanye muri teritwari ya Nyiragongo hafi cyane ya Goma.

Abajijwe niba M23 igambiriye gutera no gufata Goma, umuvugizi wawo yavuze ko icyo kibazo nta gisubizo agitangaho.

Hashize umwaka abatuye i Goma no hafi yaho bahungabanyijwe, bagasenyerwa kandi bagahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ubu bafite ubwoba bw’ikindi kibi kibugarije.

Francine Mahoro utuye i Goma, yagize ati “Dufite ubwoba bwinshi nanone. Nari nkihanzwe n’ijoro twahunze Nyiragongo yarutse none uyu munsi naramukiye ku rusaku rw’imbunda“.

Abaturage benshi bo mu duce twa Kanyanja, Ruginga, Buhumba na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo bavuye mu byabo kubera iyo mirwano ikomeye yatangiye mu rukerera rwo kuwa kabiri.

Aka gace kose ni akarere kegereye imisozi y’birunga n’umupaka wa DR Congo n’u Rwanda.

Umunyamakuru wigenga uri i Goma yavuze ko hari abaturage benshi bahunze bakagera ahitwa Kibati mu majyaruguru ya Goma abandi bakinjira muri uyu mujyi, mu gihe imirwano yari irimbanyije mbere yo guhosha kuri uyu mugoroba.

Ku ruhande rw’u Rwanda, nyuma y’uko kuwa mbere hari ibisasu byavuye mu mirwano muri Congo bikagwa mu karere ka Musanze, uyu munsi mu karere ka Rubavu mu gice cyegereye umupaka wa DR Congo abaturage babashakaga kumva urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, nk’uko bamwe babivuga.

Umuvugizi w’ingabo muri Kivu ya ruguru Lieutenant-colonel Njike Kaike, avuga ko “umwanzi yasubijwe inyuma” n’ingabo za leta akerekeza hafi y’umupaka w’u Rwanda, nk’uko radio okapi ibivuga.

Lt Col Kaike avuga ko ingabo za leta zikigenzura umuhanda wa Goma – Kibumba – Rutshuru n’inkengero zawo kandi zavanye M23 mu birindiro byayo ku misozi ya Runyoni na Tchanzu muri Rutshuru.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *