Gasana Kenny ukinira ikipe y’igihugu na REG BBC yahawe ubwenegihugu bw’uRwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, Kenny Gasana yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu muhango wabereye mu biro by’Akarere ka Gasabo ndetse indahiro ye ikaba yakiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madamu Umwali Pauline.

Kenneth Wilson Gasana uzwi nka Kenny Gasana ukinira REG Basketball Club n’ikipe y’igihugu y’uRwanda yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’imyama 13 akinira mu Rwanda, akaba yaranakiniraga Patriot BBC.

Kenny Gasana yavukiye muri Leta zunze ubumwe za America  muri San Antonio muri Leta ya Texas , uyu musore w’imyaka 37 yatangiye gukina Basketball muri  kaminuza ya Boise State.

Yakomereje mu makipe atandukanye muri Morocco aho yahereye muri Chabab Rif Al Hoceima muri 2007-2010, muri Misiri yakinnyweyo muri 2014-15 mu ikipe ya Gezira muri 2018 yongera gusubira muri Morocco aho yakiniraga Ittihad Tanger.

Muri 2019 nibwo yasinyiye ikipe ya REG BBC hanyuma mu Kwakira uwo mwaka yerekeza mu ikipe yari imaze kuba iya mbere ariyo Patriot BBC kugira ngo azabafashe mu mikino nyafurika, muri iyi kipe bafatanyije gutwara ibikombe bya 2019 na 2020, mu mikino ya BAL Patriot yageze ku mwanya wa kane.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 uyu muhungu yinjiye muri New Star y’Uburundi ayikinira mu mikino yo gushaka itike ya BAL, mu kwezi kwa Mutarama itariki 5 muri 2022 uyu musore yasinye muri Bahrain Club, muri iyo kipe niho yavuye agaruka muri REG BBC yo mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu ari nayo yafashaga mu mikino ya BAL aho bahise basezererwa muri 1/4.

Muri 2009 yakiniye ikipe y’igihugu y’uRwanda ndetse akaba ari no kubamaze kuyitsindira amanota menshi mu mateka, aho amaze kuyikinira mu mikino ya Afrobasket inshuro eshanu muri 2009,2011,2013,2017 na 2021 , Kenny Gasana uretse gukina umukino wa Basketball anafite impamyabumenyi mubijyanye n’itumanaho yakuye muri kaminuza ya Boise State.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *