Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022 nibwo hasojwe Shampiyona ya Cricket mu bari n’abategarugori aho Hampshere INDATWA Club Cricket yakinaga na SORWATHE Women Club Cricket, umukino wabereye kuri Stade ya Gahanga.


Sorwathe niyo yatsinze toss (guhitamo kubanza gukubita udupira Batting cyangwa kubanza gutera udupira Bowling) maze bahitamo kubanza kubatinga maze igice cya mbere kirangira Sorwathe Club Cricket ishyizeho amanota 72 n’abakinnyi 7 basohowe n’ikipe ya Hampshere(7 Weeckets)
Igice cya kabiri cyatangiye Hampshere isabwa amanota 73 kugira ngo ibe yegukanye igikombe,gusa ntibyigeze biborohera kuko inkumi za Sorwathe Club Cricket zakuyemo abakinnyi bose (10 all out Weeckets) ba Hampshere Indatwa,mugihe Sorwathe yarimaze gushyiraho na amanota 72

Kuko amakipe yombi yanganyaga hakinwe icyo bita super over (over imwe imwe kuri buri kipe kugira ngo zikiranure
Hampshire indatwa CC yashyizeho amanota 11 muri over 1 mu gihe Sorwathe women’s CC itsinda 14
Sorwathe women cricket club akaba ariyo yegukanye igikombe

MUKANDAYISENGA JANNETTE wa Sorwathe women Cricket Club aba ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Mu cyiciro cya kabiri mu bagore naho shampiyona yarasozwaga ikipe ya QUEENS OF VICTORY akaba ariyo yegukanye igikombe.
@Rebero.co.rw