Al Ahly yiteguye gukina umukino wa nyuma na Wydad

Al Ahly izakina umukino wayo wa gatatu wikurikirana wa makipe yabaye aya mbere iwabo nyuma y’uko bawugezeho bakuyemo ikipe ya Setif  mu ijoro ryo kuwa Gatandatu. Amashitani atukura ya Pitso Mosimane  yanganyije ibitego 2-2 muri Algeria nyuma y’intsinzi ya 4-0 mu mukino ubanza.

Al Ahly imaze kubona tike y’umukino wa nyuma

Ekipe ya Afurika iherutse gutwara igikombe giherutse yafunguye amazamu mu minota ibiri y’umukino mbere yo kunganya . Kwerekanwa kwihariye ku mukinnyi wabo w’Umunyafurika y’Epfo  ukina asatira  Percy Tau, wagize uruhare mu bitego bitandatu mu mikino ibiri yabahuje.

Umutoza wa Al Ahly, Pitso Mosimane agira ati “Wari umukino mwiza, ntiwari umukino mwiza mu kibuga gusa,wari n’umukino mwiza kuwureba, abafana babo batweretse isomo, ariryo ko no mu gihe kimwe ushobora gutsindwa kandi bikabaho, ariko ukagira ubunyamwuga mu mukino, kubahana , ibi sinigeze mbibona mbere, Ikipe ivuye mu irushanwa muri kimwe cya kabiri maze ikagushima”.

Wydad Atletical Club ya Casablanca

Abafana ba Al Ahly bitabiriye umukino mu mugi mukuru wa Algeria bari bishimiye cyane umusaruro nkuko ikipe yabo izahura na ekipe ya Wydad Casablanca yo muri Maroc ku mukino wa nyuma, ikintu gisa no gucogoza bamwe mu bafana. Abafana benshi kubyerekeye imyanzuro bafata ikarishye  mu guha amahirwe abanyamaroke.

Mohamed Abdallah, umuterankunga wa Al Ahly agira ati “Dufata uyu mwanzuro nkubangamiye ekipe ya Al Ahly, cyane cyane Al Ahly, kuko ni ekipe ikina championship kandi iyikinnye imyaka myinsh, aho ukina ni ekipe ya Maroc muri Maroc, ntabwo byemewe, ntabwo ari umwanzuro wemewe. Kuba igihugu gifite ekipe imwe muri ebyiri ziri ku mukino wanyuma  ntabwo ari ubunyangamugayo. Bagomba gukinira mu kindi gihugu, igihugu kiri kure rwose nka Afurikayepfo, igihugu kitari Maroc, Tunisia, Algeria, hari ibihugu  bikwiye kwakira umukino wa nyuma  nka Afurikayepfo, Nigeria, hari Cote du Voir izanakira igikombe cya Afurika cy’ubutaha, sinzi ibya uyu umwanzuro, gusa harimo ikibazo, ntashobora gusubiza, gusa turi nka Al Ahly, dushobora gukinira aho ariho hose, ku mugabane wa Afurika, nditeguye.

Umukino wanyuma wo kuri 30 Gicurasi uzaba ari amahirwe yo kwegukana igikombe cya 11 cyo muri afurika.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *