Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda ryateguye Irushanwa ngaruka Mwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ribera ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru. Ni Irushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Lion de Fer mu Kiciro cy’Abagabo na Kigali Sharks mu Kiciro cy’Abagore.

Iri Rushanwa ryaherukaga gukinwa mu Mwaka w’i 2019 mbere ya Covid-19, n’ubundi ryari ryegukanywe na Lion de Fer mu Cyiciro cy’Abagabo, mu gihe mu cyiciro cy’Abagore ritigeze rikinwa.
Iyi nshuro u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 9 y’Abagabo n’amakipe 3 mu cyiciro cy’Abagore, mu gihe Amakipe arimo UR Nyagatare mu cyiciro cy’Abagabo n’Abagore atabashije kwitabira, Lion de Fer mu y’Abagore n’Ikipe ya Okapi y’i Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nazo ntizitabiriye iri rushanwa.

Abagabo: Lion de Fer, Kigali Sharks, Muhanga Thunders, UR Rwamagana, UR Rukara, Thousand Hills, UR Huye Grizzlies,Rwamagana Hippos, Burera Tigers.
Mu bagore: UR Rwamagana, UR Rukara, Kigali Sharks

Ku ikubitiro, amakipe yahuye hagati yayo mu Mikino y’ijonjora mu byiciro byombi, mu cyiciro cy’Abagabo habarwa 4 ya mbere ahita akatisha Itike yo gukina Imikino ya ½, mu gihe mu kiciro cy’Abagore habazwe uko batsindaye, iyatsinze Imikino myinshi yegukana Irushanwa.
Uko Imikino y’amajonjora yagenze mu kiciro cy’Abagabo:
Lion de Fer 20 – 00 Muhanga
UR Huye 5 – 5 UR Rukara
Kigali Sharks 00 – 00 Thousand Hills
Rwamagana Hippors 05 – 17 Muhanga
UR Rwamagana 00 – 24 UR Rukara
Burera Tigers 00 – 31 Kigali Sharks
Lion de Fer 43 – 00 Rwamagana Hippors
UR Huye 15 – 00 UR Rwamagana
Thousand Hills 38 – 00 Burera Tigers.
Uko Imikino y’amajonjora yagenze mu kiciro cy’Abagore:
UR Rukara 10 – 00 UR Rwamagana
Kigali Sharks 15 – 00 UR Rwamagana
UR Rukara 00 – 17 Kigali Sharks
Nyuma y’imikino y’amajonjora, mu kiciro cy’Abagabo amakipe ya; Lion de Fer, Kigali Sharks, UR Rukara na Thousand Hills zahise zikatisha itike y’Imikino ya ½.
Uko Imikino ya ½ yagenze:
Lion de Fer 05 – 00 Kigali Sharks
UR Rukara 05 – 22 Thousand Hills.
Mu mukino wa nyuma, Lion de Fer yegukanye Igikombe itsinde Thousand Hills 19 – 00, mu gihe Kigali Sharks yegukanye umwanya wa gatatu itsinze UR Rukara 17- 00.
Uko amakipe yakurikiranye mu kiciro cy’Abagabo:
Iyegukanye igikombe : Lion de Fer
Umwanya wa kabiri: Thousand Hills
Umwanya wa gatatu: Kigali Sharks
Umwanya wa kane: UR Rukara
Uko amakipe yakurikiranye mu kiciro cy’Abagore:
Yegukanye igikombe: Kigali Sharks
Umwanya wa kabiri: UR Rukara
Umwanya wa gatatu: UR Rwamagana
Ibihembo byatanzwe ku Makipe n’Abakinnyi bahize abandi:
Ikipe yerekanye ubushake mu mikino nuko igenda irushaho gutere imbere (Men): Burera Tigers
Umukinnyi wahize abandi mu irushanwa (Men): Ikorikwishaka Patrick (Lion de Fer)
Umukinnyi wahize abandi mu irushanwa (Women): Ubazimana Eulide (UR Rukara)
@Rebero.co.rw