Abakora imitako yo mu bwoko bw’imigongo barasaba gushakirwa isoko ry’imigongo bakora n’aho bakorera

Abakecuru bakora imitako yo mu bwoko bw’imigongo bo mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe bavuga ko bagorwa no kubonera isoko imigongo bakora bityo bagasaba ko bafashwa kubona isoko ndetse n’inzu bakoreramo yagutse.

Koperative Abakundamuco iherereye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe ahazwi nko mu Gisaka cy’imigongo,ikora imitako izwi ku izina ry’imigongo.

Nyirankabije Venerand ni Perezida wayo aratangira asobanura aho igitekerezo cyo gukora imigongo cyaturutse dore ko batangiye kuyikora mu 1986.

Iyi migongo ifite amateka maremare kuko yakomotse k’umuhungu wa Kimenyi witwaga Kakira icyo gihe , abakobwa bo hambere bagiye kumutakira inzu ashaka kurongora niho imigongo yakomotse noneho kuva icyo gihe muri aka gace kacu k’Igisaka cya Migongwe byabaye ngombwa ko abantu bose batakisha imigongo, ni ukuvuga ngo iyi migongo n’ubundi niyo muri Migoongo naho bihurira, nubwo babikora abahandi ariko niyo Mumigongo kuko ariho byatangiriye kubera ko byakomotse kuri iyo nzu ya Kakira, imigingo na Migongo ni ibya Migongo hano mu Gisaka.

Gusa nubwo bakora imitako y’imigongo,ibyo bikaba bibafasha kwiteza imbere,abakundamuco bavuga ko bakigorwa no kubona isoko ry’imigongo bakora ndetse n’aho bakorera,Bityo bagasaba ko bafashwa kubona isoko ry’ibyo bakora ndetse no kubona inzu bakoreramo yagutse.

Nyirankabije Venerand akomeza agira ati “imbogamizi urebye ni iyiryo soko ,tubonye isoko twebwe gukora turabishoboye, dufite abo tugurisha imigongo twebwe twayikora umunsi ku munsi ariko ubu hari igihe twiyicarira tukajya guhinga kandi dufite icyo twakagombye gukora gukora hano.”

Undi nawe yagize ati “imbogamizi dufite ni iyo kwagura iyi nzu yacu tukabona ahantu heza ho kwigishiriza uy’umuco, tukigisha abana umuco kugirango ureke kwibagirana.”

Rangira Bruno ni umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko ikibazo Abakundamuco bafite cy’aho gukorera,kirimo gucyemurwa kuko hari gutunganwa inzu bazakoreramo mu mujyi wa Nyakarambi.Naho ikibazo cyo kutabona isoko ry’imigongo bakora, bagiye kubafasha kugera ku masoko akomeye arenze rito bari basanzwe bafite ku buryo bazanagera ku isoko mpuzamanga.

Kw’ikubitiro iriya koperative ya Nyarubuye twayishakiye aho ikorera hano Nyakarambi, ubungubu n’inzu yarabonetse irimo irasanwa, igice nk’akarere tugiye kubafasha ni mu rwego rwo kubakorera inyigo yo kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubafasha kugirango bazajye bajya mu mamurikagurisha atandukanye haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugirango bashobore kugera ku isoko haba ku rwego rw’igihugu n’isoko mpuzamahanga.

Inzu koperative Abakundamuco ba Nyarubuye bari gutunganyirizwa mu mujyi wa Nyakarambi,igizwe n’igice bazamurikiramo imitako y’imigongo bakora,iduka bazajya bacururizamo ndetse n’aho bazajya bahugurira Urubyiruko rwifuza kumenya gukora imigongo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *