Kwubaka umuntu mu mitekerereze no mu myumvire urubyiruko rwo mu cyaro rurashoboye-Dr Shaste

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 mu karere ka Rwamagana hateranye inama nyunguranabitekerezo yateguye n’umuryango udaharanira inyungu Uyisenga Ni Imanzi n’Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative, inzego za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa.

Mu bintu byari biteganijwe n’uyu muryango ni ugusangira ubunararibonye mu gufatanya n’urubyiruko cyane cyane urubyiruko rutiga rwo mu cyaro, kugira ngo habeho guhana ibitekerezo n’ubumenyi ndetse no gutinyura urubyiruko, kuko burya, uburyo bukomatanyije buhuza gahunda zitandukanye, ari nabwo buryo bufasha umuntu kuva aho ari akagera aho yigeza.

Niyo mpamvu habaye iyi nama igahuza abantu batandukanye, abafasha urubyiruko kwibumbira mu makoperative, abafasha urubyiruko kubona ubushobozi (Amafaranga), abafasha urubyiruko kubona amasoko,abafasha urubyiruko kubona ibyangombwa ndetse no kubona inguzanyo.

Ikindi ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bamenye abashobora kubafasha mukwiteza imbere, ndetse nibyo bakenera byose bamenye aho babibariza, umuryango Uyisenga ni Imanzi ikaba yabahuje nabo bafatanyabikorwa bose kugira ngo batangire bakorane biteza imbere.

Bizimana Jean Nepomuscene umuyobozi wa Koperative y’urubyiruko igizwe n’abahungu 16 hamwe n’abakobwa 14, avuga ko batangiye bakodesha umurima ariko nyuma yo kugirwa inama n’abafatanyabikorwa ubu Akarere ka Rwamagana kabahaye ubutaka bwa hegitari 6 bakoreramo.

Agira ati “Ubu twavuye ku rwego rw’itsinda dushaka ibyangombwa kugira ngo ubuyobozi bw’Akarere bube butuzi, ubu twamaze kubibona ibyo byose tukabikesha umuryango Uyisenga ni Imanzi, kuko batubaye hafi mu mahugurwa mu nama no mu bitekerezo, kandi iyo tutabagira urwego tugezeho ntabwo tuba turufite, ntabwo barekeye aho ahubwo badufashije no gushaka amasoko, kuko ubu umusaruro wacu twejeje bawugurira mu murima”.

Nyiransabimana Rebecca,ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga akaba ari umuyobozi wa Koperative Imanzi, ihuriwemo n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakaba ari abanyamuryango 13 harimo bane babyariwe iwabo, nabo ntabwo umuryango Uyisenga ni Imanzi wabasize kuko wabakusanirije hamwe kandi bavuga ko babayeho neza.

Agira ati “Muri Koperative yacu dukora ubuhinzi bw’imboga, ibirayi, ibigori ndetse na Soya. Ubu muri make dufite imibereho myiza kuko Uyisenga ni Imanzi idufasha kubona masoko kandi ikanaduha amahugurwa y’uburyo twarushaho kwiteza imbere, gusa imwe mu mbogamizi dufite nuko bamwe mu banyamuryango bataramenya ururimi rw’amarenga”.

Ushinzwe amakoperative mu Karere ka Rwamagana yatangiye avuga uko amakoperative ahagaze mu Karere, ndetse anerekana ko ayo makoperative akomeza gusurwa iyo amaze guhabwa ibyangombwa, kugira ngo barebe niba ntabagize ibibabo ngo babikemurwe hakiri kare.

Agira ati “Ndashimira umuryango Uyisenga ni Imanzi yo yarebye kure igahuza urubyiruko rwo mu cyaro rutabashije kurangiza amasomo, ariko bakabafasha kwihangira imirimo bashinga amakoperative y’ubuhinzi, ikindi gikomeye iyo bamaze kwigishwa mu mitekerereze ndetse n’imyumvire ikiba gisigaye ni ugutera imbere kuko nicyo gituma abenshi babivamo, ariko babyumviswe neza kuko barushaho kugirwa inama bakazumva neza”.

Yakomeje avuga ko imbogamizi bazahura nazo Akarere kiteguye kubaba hafi kugira ngo bazivemo, agaruka ku bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ko ikibazo bafite biteguye kugicyemura vuba, kugira ngo babashe kumenya urwo rurimi bityo barusheho bumvikana neza.

Umuyobozi w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi Dr Shaste Uwihoreye, yatangiye ashimira abitabiriye inama nyunguranabitekerezo, akomeza avuga ko umuntu atabyuka mu gitondo ngo ahite ajya muri Koperative. Kuko habanza kubaho gutoza imitekerereze ye, kumva ko ushobora kuva aho uri hatameze neza ukajya aho ushobora kwiha icyo ashaka cyose.

Agira ati “Umuryango Uyisenga ni Imanzi mu nshingano zawo ni ukwita ku bana n’urubyiruko, ukaba ukorera mu Turere 11. Ariko by’umwihariko mu bijyanye no gufasha urubyiruko rwo mu cyaro rutize kwihangira amakoperative y’ubuhinzi dukorera mu turere tubiri, aritwo Rubavu na Rwamagana. Muri aka Karere ka Rwamagana tukaba dufite intego yo gufatanya n’amakoperative 31 muriyo, amakoperative 6 yamaze kubona ibyangombwa byuzuye, amakoperative 9 yamaze kubona ibyagateganyo naho 15 yo arimo gutangira kubishaka”.

Asoza inama Umuyobozi mukuru w’Umuryango Uyisenga ni Imanzi yashimishijwe nibyo inama yagezeho, kuko urubyiruko rwari ruhagarariye urundi rwari rufite amatsiko n’inyota yo guhura n’abafatanyabikorwa no kumenyana nabo, kuko bimwe mu bibazo bibazaga byasubijwe.

Ikindi cyabaye cyiza nuko bamenye aho bashobora kunyura bashaka ibyangombwa, kuko bahuye n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bakoreramo, bahura n’abashinzwe inguzanyo muri Banki ndetse n’abashinzwe urubyiruko hamwe n’ushinzwe amakoperative mu Karere ka Rwamagana, bityo ayo matsiko n’inyota bikaba byashize kuko ibibazo bibazaga byose byashubijwe.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *